• Sun. May 19th, 2024

Amakuru mashya M23 yafashe ibirindiro bikomeye bya FDLR na Wazalendo, bya Kirumbu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Amakuru mashya M23 yafashe i Centre ya Kirumbu, yarimo ibirindiro bikomeye bya Wazalendo na FDLR.

Ni mu mirwano yaramukiye mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, nk’uko Minembwe Capital News imaze guhabwa ay’amakuru.

Avuga ko ahagana isaha za saa tanu abarwanyi ba M23 bari bamaze gufata centre ya Kirumbu, yo muri Localité ya Kirumbu, muri teritware ya Masisi.

Umuturage wahaye Minembwe Capital News ay’amakuru, yavuze ko Kirumba ari agace karimo ibirindiro bikomeye bya FDLR na Wazalendo ko kandi bagakoreragamo urugomo rwinshi, harimo gutangisha imisoro abaturage mu buryo burenze urugero, ndetse kandi basambanyaga n’abagore ku ngufu.

Yagize ati: “Kirumbu, yarimo insoresore z’Abahutu n’Abahunde, mu minsi ishize bagiye bakorera abaturage ibikorwa bibi by’urugomo nko kubaka imisoro bita ‘yalala salama’ no gufata abagore kungufu.”

Yakomeje agira ati: “Ubu tuvugana Intare zisarambwe (M23) zamaze kuyitaha. Bahafashe.”

Kirumbu, iri ku rubariro rumwe na Mweso, Kibarizo na Muheto.

Ku rundi ruhande ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, rya gabye ibitero bikomeye i Rwindi, muri teritware ya Rutsuru no mu nkengero za Sake, muri teritware ya Masisi.

Ay’amakuru ava muri ibyo bice avuga ko ibi bitero FARDC n’abambari bayo, babigabye bakoresheje kurasisha imbunda zirasa kure.Ariko ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga ziracari mu birindiro byabo muri Rwindi no muri turiya duce twa Masisi, nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma yemeje ay’amakuru, avuga ko ingabo zabo zihagaze neza ko kandi zirikiri mu birindiro byabo, ndetse ko zikomeje kurwanirira abaturage.

Yagize ati: “Ingabo za FARDC n’abambari babo bagabye ibitero ahatuwe n’abaturage benshi, nko muri Nyange, Gatovu, Makafe na Kimoka. Ariko Ingabo zisarambwe turi kubirukaho, turashaka kubaka imbunda barimo kurasisha mu baturage.”

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.