• Sun. May 19th, 2024

Amagambo ya perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, akomeje kuba inshobera mahanga.

Share with others

Amagambo ya perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akomeje kuba inshobera mahanga.

Mu Cyumweru gishize, ubwo yari ayoboye i Nama idasanzwe yabamukera rugendo, yabwiye abarundi ko abakura mbere bavugwa muri Bibiliya “banyoye ku mazi y’i Burundi,” ngo bikaba biri mubituma abarundi bahorana akanyamuneza.

Yagize ati: “Mwari muzi ko Abraham, Isake, Yakobo na Yesu, banyoye ku mazi y’i Burundi? Barayanyoye! nicyo gituma duhorana akanyamuneza.”

“Yesu yagize inyota nyinshi amwa kumazi yo mu gihugu cyacu, rero niwo mugisha abarundi bagendana.”

Yongeraho ati: “Yesu yerekana abahiriwe abaribo yaravuze ati ‘nari nyotewe mumpa icyo kumwa. Yesu yari kava ntara anyotewe abarundi bamuha icyo kumwa, aya mazi mubona i Burundi twayahawe na Yesu.”

Muri iki kiganiro kandi perezida w’u Burundi, yagarutse no ku barundi bahunze iki gihugu bagera hanze yaco bakagituka, avuga ko baba bari kwishiraho umuvumo.

Ati: “Abarundi basohotse igihugu baka kivuga nabi, abo nibo basohotse ya ngombyi ya Edeni kubera ibyaha byabo, kandi ku kigarukamo bizabagora.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko yari yabanjye kuvuga ko ubwato bwa Nowa bwanditse muri Bibiliya, bwa vuye i Burundi bujanwa n’umwuzure mu gihugu cya Israel.

Anavuga ko ingombyi ya Edeni ari igihugu cy’u Burundi, nk’uko biri munkuru twakoze mu gitondo cyo ku itariki ya 03/03/2024.

                 MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.