• Sun. May 19th, 2024

Aka Nama gashinzwe umutekano ku Isi, kahamagariwe gufatira ibihano u Rwanda rwa Paul Kagame.

Share with others

Umuyobozi uhoraho wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu muryango w’Abibumbye(L’ONI) yahamagariye uyu muryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose bagafatira u Rwanda ibihano ku bera intambara irimo kubera mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu.

Ni Zénon Mukongo, uhagarariye RDC mu muryango wa L’ONI, niwe wahamagariye aka nama ga shinzwe umutekano ku Isi ko mu muryango w’Abibumbye, gufatira ibihano ubutegetsi bw’u Rwanda.

Avuga ko ingabo z’u Rwanda zikomeje kuvogera ubusugire bw’igihugu cye, cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Zéno Mukongo agasobanura ko aka ka nama ka L’ONI ko ka gomba kwirengangiza ibindi byose bagafatira ibihano leta y’u Rwanda, aho yanavuze ko ibyo guhura ku Rwanda na RDC bahujwe n’igihugu cya Angola biri mu buryo bwo kurangaza Abanyekongo, bigatuma u Rwanda rurushaho gukora amabi mu kw’iba amabuye y’agaciro muri icyo gihugu.

Yagize ati: “Ubugizi bwa nabi bw’u Rwanda bukomeje kurushaho kuba bubi. Hakwiye ko aka Nama gashinzwe umutekano ku Isi kirengangiza ibindi ka gafatira u Rwanda ibihano.”

Ibi biri mubyo ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi buhora buvuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ndetse rukavuga ko nta nyungu rubifitemo.

Gusa u Rwanda narwo rushinja iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide ya korerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibi bibaye kandi mu gihe n’ubundi imirwano igikomeje kuja imbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, aho M23 ikomeje kwa mbura izi ngabo zirwana ku ruhande rwa leta ibice byinshi.

No ku munsi w’ejo i Masisi hiriwe imirwano ikaze yasize M23 y’igaruriye uduce turi mu misozi ya Ndumba, mu nkengero za Sake.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Aka Nama gashinzwe umutekano ku Isi, kahamagariwe gufatira ibihano u Rwanda rwa Paul Kagame.”
  1. Uyu zeno Mukongo ninkaho yirengagije amahano Congo irimo gukora yo kuvanga ingabo za FARDC na FDLR n’indi mitwe yo muri Congo yitwajecintwaje intwaro ikaba irwanya M23 igizwe n’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda baharanira uburenganzira bwabo bwo kubaho no kuba mugihugu cyabo.

Comments are closed.