• Sun. May 19th, 2024

Abavoka ba banyamahanga batangiye gutanga ibirego mu Bihugu byo mu Burayi no muri Congo kuri Genocide ikorerwa Abahema n’Abatutsi muri rusange mu Burasirazuba bwa RDC.

Share with others

Abavoka(avocat) bo ku rwego mpuzamahanga bari gutegura ibirego kuri Genocide iri gukorerwa Abatutsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni Abavoka barimo Bernard Maingain n’abandi bakaba bagaragaza ko ibyo Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bose muri rusange, barimo gukorerwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko bisa na Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Bano ba avoka barimo Bernard Maingain, bamaze gutegura ibirego bazageza mu butungane, ni nyuma y’uko mu mpera z’u mwaka ushize bagiye bakira ubuhamya ku bwicanyi bwagiye bu bera mu Burasirazuba bwa RDC.

Abarimo Bernard Maingain, bagize bati: “Ku wa Gatanu w’i Cyumweru dusoje, tariki ya 16/02/2024, twakoze ikiganiro n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi kugira ngo tugaragaze ihohoterwa rikabije rikorerwa abo mu bwoko bw’Abahema, mu Ntara ya Ituri, abantu 29, barimo abagore n’abana, bahambwe ari bazima mu bice byo muri iy’i Ntara.”

Aba bavoka bagasobanura ko hari bamwe mu bategetsi bamaze gushikirizwa ibi birego harimo ko ba bishikirije umugenzuzi mukuru wa leta mu gihugu cy’u Bubiligi n’u mushinjacyaha mukuru muri RDC, ariko ko bagikomeje gutegura abandi bategetsi bizahabwa.

Ubwicanyi n’ibitero no kunyagwa ibyabo bikorerwa Abahema, Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajy’epfo no muri Ituri, bihora byiyongera umunsi k’umunsi.

Mu mitwe iza kwisonga ikora ubwo bwicanyi hari umutwe w’inyeshamba wa Codeco.

Me Maingain, yagize ati: “Ubutumwa buza burigihe butubwira ko ibitero birimo gutegurwa. Abatabaza bahamagara ingabo za FARDC na Monusco, ariko n’ubwo baba bari hafi ntibibuza ko Abantu bicwa bazira ubwoko bwabo, abarinyuma y’ubwicanyi bukorerwa Abahema ni umutwe wa Codeco.”

Sosiyete sivile yo muri Ituri nayo ubwayo irega ubuyobozi bw’Ingabo za RDC gukorana na Codeco.

Yagize ati: “Codeco ni umutwe w’inyeshamba wica abasivile bo mu bwoko bw’Abahema, ariko bakorana na FARDC.”

Yakomeje agira ati: “Aba barwanyi bakoreshejwe cyane na Guverinoma ya Kinshasa mu kurinda ibiro by’itora mbere y’amatora y’abadepite na perezida, mu kwezi kwa Cumi nabiri, umwaka w’2023.”

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.