• Sun. May 19th, 2024

Abaturage baturiye ibice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bazindukiye ku biturika by’ibisasu biraswa n’ihuriro ry’Ingabo za leta ya Kinshasa.

Share with others

Abaturage baturiye ibice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, baramukiye ku biturika by’ibisasu biraswa n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.

Ni ahagana isaha z’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06/04/2024, ibisasu byo ngeye guterwa mu baturage baturiye Localite ya Mushaki no mu nkengero zayo, nk’uko ibi byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka.

Yavuze ko “ingabo zirimo FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro n’Ingabo za SADC bazindutse batera ibisasu biremereye mu bice bituwe n’abaturage benshi muri Mushaki no mu nkengero zayo ho muri teritware ya Masisi.”

Uyu muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka yanavuze ko ibyo bisasu bimaze guhitana abasivile batatu, ariko ko byakomerekeje n’abandi benshi.

Muri ubu butumwa bwe, yagaragaje ko ibisasu byatangiye kumvikana saa kumi nebyiri z’igitondo cyakare.

Nk’uko Lawrence Kanyuka yasoje avuga, yavuze ko ‘ingabo z’impinduramatwara muri Repubulika ya demokarasi ya Congo (ARC/M23), zikomeje kurengera abaturage bicwa n’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.’

Bibaye mu gihe no ku munsi w’ejo hari habaye imirwano ibereye mu bice byo muri Localité ya Kibirizi, Cheferie ya Bwito, muri teritware ya Masisi. Iyi mirwano yasize M23 yongeye kwigarurira ibindi bice birimo Kitolu, n’ahandi.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.