• Sun. May 19th, 2024

Abaturage baturiye ibice bigenzurwa n’u mutwe wa M23, bashiriweho amabwiriza mashya arushaho kunoza ibikorwa bi bafasha kwiteza imbere.

Share with others

Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bare kuriye abaturage baturiye ibice bigenzurwa n’uwo mutwe gukora amasaha 24 kuri 24.

N’ibikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bashize hanze mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 18/02/2024.

Iryo tangazo riteweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa M23, bwana Benjamin Mbonimpa.

Itangazo rivuga ko M23 yakuyeho gahunda ibuza abaturage gukora amasaha y’umugoroba wa joro, nk’uko byari bi bujije ko abakora mu maduka, gutwara ibinyabiziga, abacyuruzi n’ibindi, kudakora nyuma ya saa kumi nebyiri z’u mugoroba. Bakaba bari bemerewe kandi gutangiza izo serivise isaha z’igitondo cyakare ku isaha ya saa kumi nebyiri.

Iryo tangazo rikavuga ko nyuma yo gusuzuma no kubahiriza ingamba zafashwe hagamijwe umutekano wa hafi w’Abaturage mu bihe bikomeye, M23 irashima ko habaye kubahiriza kwa baturage mu turere twose tugenzurwa n’ingabo z’uyu mutwe.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko hafashwe izindi ngamba nshyasha ariko ko abaturage bagomba kuba maso kugira ngo barusheho kubungabunga amahoro n’umutekano.

Bagasaba ko “Hagomba kuza haba, ku menyesha mbere ubuyobozi mu mwanya hagaragaye abashaka guhungabanya umutekano.”

“Abaturage barasabwa kandi kurushaho gufatanya na serivisi zihariye hamwe n’ingabo z’i mpindura matwara z’Abanyekongo (ARC/ M23).”

Iri tangazo risoza rivuga ko “guhera tariki ya 17/02/2024 ko ubuyobozi bwa M23 bwavanirijeho abaturage amasaha yo gukora n’ingendo, ko ahubwo abaturage bemerewe gukora no gukora ingendo, amasaha 24 kuri 24.

Basoza bavuga ko ibyo byandikiwe muri teritware ya Rutsuru, ahari ibirindiro bikuru bya politike, muri M23.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.