• Sun. May 19th, 2024

Abatemera i bya vuye mu matora, muri RDC, bagiye gusubizwa naho perezida Félix Tshisekedi, ya bwiye abanyekongo ko intsinzi ariyabo…

Share with others

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01/01/2024, Perezida Félix Tshisekedi, yashimiye abaturage ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuba bo ngeye ku mu girira icyizere bakamutorera kuyobora manda ya kabiri.

Ibi Perezida Félix Tshisekedi, ya bitangaje nyuma y’uko ku Cyumweru, ejo hashize, Komisiyo y’igenga y’a matora muri RDC, yatangaje amajwi ya gateganyo mu matora y’u mukuru w’Igihugu, yo kw’itariki 20/12/2023, bwana Perezida Félix Tshisekedi, yegukana intsinzi k’u majwi 73,34%.

Tshisekedi, ubwo yafataga ijambo yagize ati: “Iyi ntsinzi ni iyanyu. Ni intsinzi y’ubufatanye n’ubumwe bwa banyekongo muri rusange.”

Umukuru w’Igihugu Félix Tshisekedi, ya nasezeranyije Abanyekongo kuzakora ibintu bidasanzwe, muri iyi manda agiye kwi njiramo y’i myaka itanu.

Ati: “Ubwo niyamamazaga murabizi ko nabasezeranyije byinhshi. Ndabizeza ko nzakora ibidasanzwe, nzakorera igihugu kandi nzacyitangira nibiba no gutanga ubuzima ku bw’inyungu z’igihugu nzabutanga ariko RDC ibone amahoro.”

Ibi abitangaje mu gihe CENI, y’ibukije Abakandida, n’abanyapolitike, batemera ibya vuye mu matora ko ikirego cyabo batanze mu rukiko rwa bigenewe, hazasuzumwa ko ikirego niba cyaratanzwe hisunzwe itegeko rya 74 rigenga Amatora.

Bikaba bya vuzwe ko nyuma y’i minsi ibiri aribwo bazatangaza ko bariya bakandida batsinze cyangwa batsinzwe. Nyuma y’imyanzuro y’Urukiko ru rengera itegeko nshinga, rigenga Amatora n’ibwo perezida wa RDC azatangazwa ku mugaragaro.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.