• Sun. May 19th, 2024

Abarundi ba buriwe kutarangazwa na majambo ya perezida Evariste Ndayishimiye.

Share with others

Charles Mukasi wo mu i Shyaka rya UPRONA, akaba yari geze kuyobora iryo Shyaka, yavuze ko kuba leta ya Evariste Ndayishimiye ikomeza gushinja u Rwanda gufasha inyeshamba za Red Tabara, ko ari ntakindi ki byihishe inyuma usibye guhuma amaso abarundi batabona ubuzima bu bi igihugu cyabo kirimo gucyamo muri iki gihe.

Ni byatangajwe na Charles Mukasi, ubwo yari mu kiganiro na Radio Inzamba agateka kawe, yavuze ko buri gihe ubutegetsi bw’ishyaka CNDD FDD riyoboye u Burundi, iyo ibintu bitifashe neza mu gihugu bareba abo bubyegekaho mu rwego rwo kurangaza abaturage.

Yagize ati: “Iyo ubutegetsi bufite ibibazo, mu gihe kuyobora igihugu biba bya bananiye, akenshi bashaka urwitwazo mu rwego rwo kurangaza abaturage ngo byitwe ko hari ikintu kinini barimo gukora. Bateza intambara ahandi bakarema ikintu cy’u bushamirane, kugira ngo babone umwanzi.”

Yakomeje agira ati: “Bashaka umwanzi hanze kugira ngo abaturage bibwire ko bari mu bihe byo ku rwanya umwanzi. Niyo mpamvu CNDD FDD irimo kwitwaza u Rwanda.”

Kuva mu mpera z’u mwaka ushize ubutegetsi bw’u Burundi bwa kunze gushinja u Rwanda, kuba ari rwo ruha ubufasha, imyitozo, n’ibindi umutwe wa Red Tabara irwanya leta y’icyo gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyo birego ndetse ivuga ko ntaho ihuriye n’inyeshamba izari zo zose.

Nk’uko bizwi umutwe w’inyeshamba wa Red Tabara usanzwe utuye mu mashamba yo muri Hauts-Plateaux, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. No mu gihe uy’u mutwe ushaka kugaba ibitero uza uvuye muri ayo mashamba yo mu misozi ya Uvira, Mwenga na Fizi.

                 MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.