• Sun. May 19th, 2024

Abarimo Brig Gen Dieudonne Muhima, azwiho kwica no gukandamiza Abanyamulenge, barafunzwe i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’igihugu ca RDC.

Share with others

Abarimo General Dieudonne Muhima, w’igeze gukandamiza Abanyamulenge, bo mu bwoko bw’Abatutsi no kubica barafunzwe i Kinshasa, bazira ibyaha, birimo n’u businzi no gukoresha ububasha bafite mu kw’iba igihugu ca RDC.

Bya vuzwe ko hafunzwe Major Gen Bruno Mpenzo Mbele na Brigadier General Dieudonne Muhima, bafungiwe i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, imaze guhabwa n’inzego zishinzwe ubutasi, mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), ahamya ko General Muhima we, amaze iminsi 14(ibyumweru bibiri), afungiwe i Kinshasa mu gihe Major Gen Bruno Mpenzo Mbele, we, yahagaritswe kuri uyu wa Kane, tariki ya 28/12/2023.

Ay’amakuru akomeza avuga ko Gen Muhima, yazize ‘ubusinzi.’ Minembwe Capital News, yahawe ubuhamya bugira buti: “Umugaba mu kuru w’ingabo za FARDC, zirwanira k’u butaka, Gen Far, yahamagaye Muhima, ashaka ku muha message undi nawe amwitabana agasuzuguro.”

Nk’uko bya vuzwe n’uko Brig Gen. Dieudonne Muhima, kuba yaritabye shebuja asinze akanagaragaza umuco mubi biri mu byamukururiye akaga kamugejeje imbere muri gereza.

Naho Major Gen Bruno Mpenzo Mbele, azira kuba yarakoresheje inshingano ze kurenga amategeko ya Gisirikare amugenga, ni mugihe yashizeho Axe, itemewe ayishiraho kugira ize imubyarira inyungu ze zidafasha igihugu.

Major Gen Bruno Mpenzo Mbele, yari Komanda, ureba 34ème region miltaire, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akaba yari y’ungirijwe na Brig Gen Dieudonne Muhima.

Brig Gen Dieudonne Muhima, azwiho kwica abaturage ba Banyamulenge, mu misozi miremire y’Imulenge, ahagana mu mwaka w’2019 na 2020, n’imyaka Ingabo za FARDC zomuri brigade ya 12, zari ziyobowe na Gen Dieudonne Muhima, zakoze ibibi birimo kwifatanya na Maï Maï Bishambuke, kugaba ibitero mu Banyamulenge, baturiye Komine Minembwe, Mibunda na Kamombo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Abarimo Brig Gen Dieudonne Muhima, azwiho kwica no gukandamiza Abanyamulenge, barafunzwe i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’igihugu ca RDC.”

Comments are closed.