• Sun. May 19th, 2024

Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange, bakomeje gukorerwa Genocide muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bakomeje gukorerwa Genocide muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Amakuru akomeje gucicikana ku mbaga nkoranya mbaga na yurupfu rwa Captain Ruziga Kigabo wishwe arashwe n’abasirikare yari ayoboye, nk’uko ay’amakuru abivuga.

Ay’amakuru avuga ko Captain Kigabo Ruziga wari umusirikare mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, ko yarashwe n’u musirikare wari umu escort we, amuziza ko ari u Munyamulenge.

Yishwe arashwe ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 24/03/2024.

Captain Ruziga Kigabo avuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, bo mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Nk’uko bikomeje kuvugwa k’u mbuga ninshi za Whatsapp, ahanini ku ma grupe y’Abanyamulenge, n’uko Captain Ruziga Kigabo yiciwe i Beni, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Herekanwe n’a mashusho agaragaza uburyo yarashwe abanjye gukorerwa iyicarubozo azira ubwoko bwe Abatutsi.

Ni kenshi Abanyamulenge bakunze gutakira imiryango mpuzamahanga na leta ya Kinshasa bavuga akarengane bakorerwa n’abasirikare ba FARDC, n’ubwo leta ntacyo irabikoraho cyangwa amahanga.

Ibi bije nyuma y’urupfu ruteye agahinda rwishwe undi musirikare wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Captain Rukatura , wishwe mu mpera z’u mwaka ushize.

Rukatura ba mwicyishije ku mutera amabuye barangije baramutwika. Ibyo bya bereye mu Mujyi wa Goma.

Ni mu gihe kandi umwaka w ‘2021, Major Joseph Kaminzobe yishwe akuwe muri bagenzibe, azira ubwoko bwe Abatutsi. Amaze kwicwa inyama ze barazirya.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.