• Sun. May 19th, 2024

Abantu benshi baguye mu bwato bwarohamiye mu Kiyaga cya Tanganyika, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Tanganyika, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bwica abantu benshi.

Ni ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 07/04/2024, ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Tanganyika, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibice byi Kalemie.

Bavuga ko ubwoto bwitwa Maman Benita bwarohamiye mu gace kari mu ntera y’ibirometre bike na Kabimba, ni mu gihe bavaga mu gihugu cya Tanzania bwerekeza i Kabimba muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iy’i nkuru ivuga kandi ko abantu batandatu bonyine nibo babashye kurokoka, barimo Abanyekongo batanu mu gihe undi umwe ari Umushinwa.

Umubare w’abantu baguye muri ubwo bwato nturabashya kumenyekana neza, gusa hari amakuru amwe avuga ko hoba hapfuye abantu 24.

Amakuru amaze gutangwa n’ubuyobozi bw’ibanze bwa Kabimba ho muri Kalemie, avuga ko ubwato bwa Maman Benita bwaburiwe irengero ko kandi ababuguyemo bose umubare nyawo utarabashya ku menyekana.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.