• Sun. May 19th, 2024

Abakora mu ishami ry’u buzima mu muryango w’Abibumbye, bagaragaje impungenge zikomeye ku ndwara y’ibicurane by’ibiguruka iri gukwirakwizwa mu bantu.

Share with others

Ishami ry’u muryango w’Abibumbye ryita ku buzima bw’abantu ryerekanye ‘impungenge’ zikomeye rifite ku bicurane by’ibiguruka biri gu kwikwirakwizwa mu bantu.

Ni byatangajwe na Dr Jeremy Farrar, umuhanga mu bya siyanse. Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 18/04/2024 aho yagaragaje ko icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka cyatangiye mu 2020, kikaba cyarageze muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2022, ari “ikibazo cy’ubuzima rusange” kuko arindwara abantu banduzwa n’inyamanswa.

Yanatangaje ko iy’indwara y’ibicurane by’ibiguruka imaze gutwara umubare munini w’ubuzima bw’abantu.

Muri raporo yahaye umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ibyo bicurane by’ibiguruka byatangiriye mu nkoko.

Igira iti: “Kwa ndura ibicurane ahanini byatangiriye mu nkoko n’imbwa kandi byakwirakwijwe mu gihe cy’u mwaka umwe cyangwa ibiri ishize. Ibyo bicurane n’icyorezo kiva ku nyamanswa.”

Ikomeza igira iti: “Birumvikana ko impungenge zikomeye ari uko mubyanduza cyane ari inkoko kazi, ariko inyamanswa zibiguruka zigenda ziyongera bityo iyo virus ikagenda ikura kandi igateza imbere ubushobozi bwo kwanduza abantu.”

Yanavuze ko nyuma y’uko inkoko mu gihe zigize umuntu zanduza wa muntu nawe yanduza abandi.

Gusa Amerika yo yagiye ivuga ko iy’indwara y’ibicurane by’ibiguruka yagaragaye bwa mbere mu nka z’amata.

Farrar umuhanga mu byubushashakashatsi, yashimangiye avuga ko icyingenzi ari uko hokorwa inkingo kugira ngo iyo ndwara itaguma gukwirakwizwa mu bantu.

Ati: “Impungenge zanjye n’uko iguma gukwirakwizwa mu bantu. Ndatekereza niba tugomba kumenya niba ibi bicurane by’ibiguruka biva ku nyamanswa tugomba gukora ibyihutirwa nugukingira abantu kugira itaguma gukwirakwizwa kuri benshi.”

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.