• Sun. May 19th, 2024

Abagera kuri barindwi, bo mu ngabo zo mu muryango w’Abibumbye, MONUSCO, bakomerekeye mu bitero byabaye i Sake, muri teritware ya Masisi.

ByBruce

Mar 16, 2024 #bakomeretse, #Monusco, #Sake
Share with others

Abasirikare ba MONUSCO bakomerekejwe n’ibisasu byatewe i Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Ni mu gitero gikaze ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Guverinoma ya Kinshasa, bagabye muri Centre ya Sake no mu nkengero zayo, ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16/03/2024, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

FARDC n’abayifasha kurwana bagabye iki gitero bakoresheje gutera ibisasu biremereye mu bice bituwe n’abaturage no muri centre ya Sake. Ibi binemezwa kandi n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho ashinja ingabo za leta ya Kinshasa kwibasira abaturage ba basivile.

Yagize ati: “Abo mu ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa RDC, bongeye kugaba ibitero ahatuwe n’abaturage. M23 yo ikomeje kurwanirira abaturage n’ibyabo.”

Muri iyi mirwano yakomerekeyemo ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri RDC. Abakomeretse bagera kuri 7, nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokorasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume.

Ndjike Kaiko Guillaume, avuga ko hakomeretse 6 bakomoka mu gihugu cya Guatamala, n’undi umwe ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, wa komeretse bikabije.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.