• Fri. Jul 5th, 2024

Umutekano w’Imulenge Wongeye Kuzamo Agatotsi, FNL Nayo Izamo Ite?

Share with others

Umutekano w’Imulenge wongeye kuzamo agatotsi nimugihe bari bagize igihe bari mumutekano utari mubi.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 02.06.2023, saa 5:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Mumisozi miremire y’Imulenge homuri Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo (High Land Of Mulenge), hongeye kuzamo agatotsi nimugihe aka karere baheruka ga intambara tariki 29.12.2022, gusa nanyuma yaha hazaga udutero bita shumi tugamije kwiba Inka z’Abanyalulenge nokwiba imirima yabo.

Tariki 31.05.2023, muri Rutigita mumajy’Epfo ya Komine Minembwe aha heruka gutahuka abaturage bari barahunze intambara, bagabweho igitero kikaba cyarishe abaturage babiri barimo Pasteur w’itorero rya 34ème CADAFE.

Nimugihe abagabye iki gitero basanze aba bagabo bari baragiye Inka zabo murwuri mumisozi ya Rutigita. Bikemezwa ko iki gitero cyarimo umutwe wa Mai Mai Bishambuke, Red tabara ndetse na FNL, nkuko tubikesha abaturiye Minembwe .

Andi makuru yatanzwe ahagana mumasaha yigicamunsi cyanone tariki 02.06.2023, nuko Mai Mai n’a Red Tabara bongeye kugaragara barasa urufaya rwa masasu menshi mubice bya Mutunda nomu Bicumbi, aha akaba ari hakurya gato ya Kalingi.

Kalingi naho hakaba hari haheruka gutaha ingo zitari zike zihunguka ziva mubice bari barahungiyemo.

Ibi bibaye kandi mugihe muri Rurambo ho muri Teritware ya Uvira, hongeye kuvugwa kurebana ayingwe hagati yabaturage b’irwanaho nabagize itsinda riyobowe n’a Fureko.

Nimugihe Fureko yashakaga gushinga ibirindiro bye aha hakurikira :

  1. Bijojwe.

2.Itara.

  1. Gashama.

Ndetse biremezwa ko abagize Twirwaneho boba bamaze guhakanira Fureko kuja mubice bivuzwe haruguru. Fureko akaba ari muri Gitembe aho bakunze kwita Mukigunda.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, yizewe nuko FNL yamaze kuva mubice bya Rubuga homuri Teritware ya Uvira, ikaba yarahavuye kubwunvikane bwabo n’a Mai Mai Bishambuke, nimugihe bari bemereye uyumutwe wa FNL gushinga ibirindiro byabo mubice bya Nyabibuye( I Rukombe), i Bumba ndetse na Gasuruku.

Mugihe umutwe wa Red Tabara wo wahawe n’a b’Apfurero(Mai Mai), gushinga ibirindiro muri Kabanju, Gihuha, Rugezi ndetse na Gitumba.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Umutekano w’Imulenge Wongeye Kuzamo Agatotsi, FNL Nayo Izamo Ite?”

Comments are closed.