• Mon. Jul 8th, 2024

Umuhanzi w’umunyamulenge, wamamaye mundirimbo za Gakondo y’i Mulenge M7 Ndondo, yabateguriye igitaramo gishyushe i Nairobi muri Kenya.

Share with others

Umuririmbyi w’umunyamulenge M7 Ndondo, wamaye mundirimbo za gakondo y’i Mulenge abafitiye, igitaramo kizabera i Nairobi homuri Kenya tariki 29/07/2023.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 23/07/2023, saa 10:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ni kuruyu wa Gatandatu, tariki 29/07/2023, umuhanzi w’umunyamulenge wamamaye mundirimbo za gakondo y’i Mulenge, Museveni Ndondo, uzwi kw’izina rya “M7 Ndondo,” azaba ari i Nairobi homugihugu ca Republika ya Kenya. Akazaba agiye gutaramira nogususurutsa abahaturiye mundirimbo ze zibihangano zikoze mundirimbo za gakondo y’i Mulenge.

Uyu muhanzi utuye muri leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, mugitaramo agiye gutaramira i Nairobi azaba afatanije na Adonis Muco, Rusaku na Nyamujereti, basanzwe bakorera akazi kabo muri Kenya aho bakina Filim zirimo umuco w’iki Nyamulenge. Muriki gitaramo kandi bazakibanamo numuhanzi Mand Boy.

Umuhanzi mundirimbo za gakondo y’i Mulenge, Museveni Ndondo, yatangiye umuzika hagati mumwaka wa 2008 na 2009, ubwo yaragituye Nairobi aho yatangiriye kundirimbo yahaye izina ngo “Nabonye umwanzi y’ica umwana.”

Muribimwe byatumye uyu muhanzi yinjira mumuzika harimo ko yabonye Abanyamulenge benewabo batangiye kuja mumahanga murubwo buryo bakiga imico yaho baba bageze.

Ati: “Benewacu Abanyamulenge, bari mukuja mu Mahanga bakigana imico yabandi ugasanga imico ya Kinyamulenge irimo kwibagirana. Ibi byabaye muruby’iruko ndetse no mubakuze. Aha rero nabonye ko ngomba gufata umukingi kugira turengere umuco wa Kinyamulenge.”

Yakomeje avuga ko mubindi byatumye yinjira mumuzika harimo nibibazo yagiye abona agituye i Mulenge.

Uyu Muririmbyi ukunzwe cane kubakunda umuziki wa Kinyamulenge ndetse nabakunda umuco w’iki Nyamulenge, yavukiye i Mulenge mugace ka Rurambo homuri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.