• Mon. Jul 8th, 2024

Ubwato bwa leta y’u Burusiya, bwagabweho igitero kunyanja y’Irabura.

Share with others

Ubwato bw’u Burusiya, butwara ibikomoka kuri peteroli bwarasiwe hafi ya Crimea.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 05/08/2023, saa 11:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko hari ubwato bwa leta y’igihugu cyabo bwahoraga butwara ibikomoka kuri peteroli bwaraye bugabweho igitero n’ingabo za Ukraine mu Nyanja y’Irabura murir’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu buca ari kuwa Gatandatu.

U Burusiya bukavuga ko icyumba cyarimo moteri y’ubwo bwato ko harimo abantu icyuminumwe( 11) ko cyangiritse ariko ko nta n’umwe wagikomerekeyemo.

Ikinyamakuru cya BBC kivuga ko Ukraine nta cyo yari yabitangazaho ku mugaragaro ariko umukozi wo mu rwego rw’ubutasi rwa Ukraine yavuze ko ubwato buto bwo mu nyanja butarimo ubutwaye (sea drone) ari bwo bwakoreshejwe.

Iki gitero kibaye icya kabiri mu minsi ibiri gikoreshejwemo intwaro nk’izo nubwo u Burusiya bwavuze ko nta cyangiritse mu gitero cyo ku wa Gatanu. Inzego za Ukraine zo zavuze ko cyangije amato y’intambara y’u Burusiya.

Aho igitero cyabereye n’imugace gahuza Inyanja y’Irabura n’Inyanja ya Azov.

Intara ya Crimea, u Burusiya bwayi yometseho ahagana mu mwaka wa 2014.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.