• Fri. Jul 5th, 2024

Ingabo za RDC niza Uganda b’injiye murugamba rukaze rwo kurandura umutwe wa ADF.

Share with others

Umutwe w’iterabwoba wa ADF urahigwa bukware mukibaya cya Mwalika.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 09/08/2023, saa 9:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ubufatanye bw’ingabo za Uganda (UPDF) ni za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), batangaje ko b’injiye murugamba rukaze rwo guhiga bukware Inyeshamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF/MTM. Uru rugamba rukaba rwarahereye mu Kibaya cya Mwalika, aha akaba ari mubice bya Beni ho Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.

N’urugamba rumaze igihe rukorwa ariko nkuko bitangazwa nu muvugizi w’ingabo za Uganda muri Beni yatangaje ko bagiye kurandura uyu mutwe byanze bikunze! Mu makuru yizewe Minembwe Capital News ikesha isoko yayo yamakuru avuga ko babiri mu barwanyi ba ADF bahasize ubuzima murugamba rwabasakiranije n’ingabo za Uganda kumunsi w’ejo hashize.

Muri uru rugamba rwabaye ejo bikavugwa ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF/MTN, bambuwe imbunda yo mubwoko bwa RPG, imbunda irasa ibisasu byo mubwoko bw’ibomba.

Ayamakuru kandi yemejwe numuvugizi w’iri huriro ry’ingabo za Uganda niza Republika ya Democrasi ya Congo.

Ati: “Ubu twihaye gahunda yokurandura izi Nyeshamba zo mu mutwe wa ADF. Tuzabarandura kuko ubushobozi burahari! Bamwe muribo twabafashe amatekwa, nabandi basigaye twizeye neza ko baza gushiraho.”

Umutwe wa ADF, watangiye kwigaragaza mu mwaka wa 1996, ukaba ari umutwe urwanya leta ya Uganda. Uyu mutwe wihaye icicaro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.