• Fri. Jul 5th, 2024

Igitero Cy’ingabo z’Uburusiya, Cyaraye Gikomerekeje Abantu 30 Hapfamo Babiri.

Share with others

Abantu babiri bishwe abandi barenga 30 barakomereka mu gitero cyagabwe ningabo z’Uburusiya bakoresheje Misile.

Iki gitero cagabwe ahari ibitaro biri mumujyi wa
Dnipro ho mu burasirazuba bwa Ukraine.

Serhiy Lysak yavuze ko abahungu babiri, umwe w’imyaka itatu n’undi w’imyaka itandatu, na bo bari mu bakomeretse muri icyo gitero cyo ku wa gatanu.

Président wa Ukraine Volodymyr Zelensky ijambo yahaye ibinyamakuru yavuze ko icyo gitero ari “ubugome bukabije”.

Ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine bikomeje gukaza umurego muriyiminsi ishize.

Gusa haramakuru avuga ko harigitero cyitezwe cya Ukraine cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya, ibi byatangajwe kuruyu wa gatanu bitangazwa numutwe witwara gisirikare maze usezeranya kugaba ibindi bitero bikomeye mu Burusiya.

Hagati aho, mu byasenyutse, amatsinda y’abakora ubutabazi yari arimo gushakisha abantu babiri baburiwe irengero.

Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko barashe bagahanura misile 17 na drone 31 zoherejwe n’Uburusiya.

Drone nyinshi na za misile zarashe mu mujyi wa Dnipro no mu mujyi wa Kharkiv wo mu burasirazuba.

Umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine, warashweho, ndetse abategetsi bavuze ko za drone zahanuwe zahise zihanukira ku gisenge cy’iduka, mu gihe inzu n’imodoka nyinshi byo byahise bihiramo.

Mu Burusiya, ku wa gatanu mu gitondo igisasu cyangirije ahari ibiro byo gukoreramo mu mujyi wa Krasnodar wo mu majy’Epfo.

Guverineri w’ako karere Veniamin Kondratyev, yavuze ko icyo gisasu cyagabwe na drone za Ukraine.

Yagize ati: “Habayeho kwangirika kw’inyubako zimwe, ariko ibikorwa-remezo by’ingenzi cyane ntibyangiritse. Kandi icy’ingenzi cyane ni uko nta bapfuye cyangwa ngo bakomereke”.

Akarere ka Belgorod ko mu Burusiya, muri iki cyumweru kibasiwe n’igitero kinini mu buryo butari bwarigeze bubaho Icyo gitero cyaturutse ku butaka bwa Ukraine.

Guverineri w’ako karere, Vyacheslav Gladkov, yavuze ko icyaro cya Kozinka cyarashweho inshuro zirenga 130. Yavuze ko umugore umwe yakomeretse.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.