• Mon. Jun 17th, 2024

Ibyashikiye kora na Datani byageze no ku Banyekongo bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Ibyashikiye kora na Datani byageze no ku Banyekongo bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25/05/2025, nibwo abakobwa bagera kuri batandatu b’Abanyekongo bamizwe n’ubutaka, bikaba byabereye mu bice byo muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Bavuze ko aba bakobwa bamizwe n’ubutaka ari abo mu gace ka Kanaba, ho muri Grupema ya Tongo, muri teritware ya Rutshuru.

Agace neza ibyo byabereyemo ni ahitwa Birava. Bavuga ko kandi ibyo byabaye ubwo aba bakobwa bari bagiye gushaka amazi yo gukoresha mu mago.

Ubwo barimo bavoma muri aka kuzi ka Birava, ubutaka bwahise bwasama abandi nabo batibukira mu cyobo.

Nk’uko byasobanuwe n’uko bakimara gutibukira muri ico cyobo, ubutaka bwahise bubaja hejuru.

Ibi kandi byabaye igihe cya Mose wo muri Bibiliya, nk’uko tubisanga mu gitabo cyo Kubara 16:31.

Iki gitabo cya Bibiliya kivuga ko ubutaka bwasamye bumira abantu 250 bari bohejwe na Kora na Datani bagomera Mose umukozi w’Imana, bituma iy’Imana nayo ibahana igihano cyokurengerwa n’ubutaka; kandi ubutaka bwabamize bwongera gusubirana nk’uko bwahoze.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *