• Fri. Jul 5th, 2024

Abanyamulenge i Nairobi, b’ibutse k’unshuro y’ambere ababo b’iciwe i Mulenge ho mumajy’Epfo ya Kivu.

Share with others

I Nairobi homug’ihugu ca Kenya Abanyamulenge bahatuye, bibutse ababo b’ishwe bazira ubwoko bw’Abatutsi, muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.

Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 14/07/2023, saa 2:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Muri Kenya Abanyamulenge bo muri Republika ya Democrasi ya Congo bahahungiye, bakoze igikorwa cyokw’ibuka ababo b’iciwe Muburasirazuba bwa RDC ahanini bibutse a bagiye bicirwa muri Kivu yamajy’Epfo n’a Kivu y’Amajyaruguru.

Insanganya matsiko kwari: “U Kwibuka,kwamagana,Guharanira Ubutabera kuri Genocide ikorerwa Abanyamulenge muri Congo Kinshasa.”

Cyari, igikorwa cyateguwe n’Abayobozi ba Banyamulenge basanzwe barahungiye muri Kenya. Aba bayobozi bakaba bahagarariwe nuyoboye ishamyi rya CBRK/NAIROBI, ariwe Chair Man, Gategeko Eric numunyamabanga Mukuru we, chair Man Nkiriho J.Claude Kabemba.

Kw’ibuka byantagiye saa 09:30Am, bakaba batangiye bakora Marche Pacifique (Urugendo rwamahoro) aho bahise bakomereza kurusengero rwa Reales, ruri mugace ka Githurai 45 muri Nairobi.

Nyuma yokugera murusengero, Chair Man Eric, yatangije igikorwa y’iyegereza Abantu bose bitabiriye ndetse yakira n’abashitsi batandukanye barimo uhagarariye OCC githurai (Chief).

Abandi batumirwa baje barimo Abanyag’ihugu bagera kubantu 14, bahagarariwe na Bishop Kimani aho yazanye nabandi banyacubahiro.

Uyu Bishop Kimani, yaje nogufata ijambo maze ahumuriza Abanyamulenge, akoresheje ijambo ry’Imana.

Nyuma yokwakira Abatumirwa bose hakurikiyeho Discours, hakaba hakoreshejwe indimi zitatu(3):
I kinyamulenge, igifaransa ni chongereza (English). Nyuma haje gutangwa Ubuhamya munchamake, havugwa Ibintu byanyazwe n’ibyangiritse numubare wabantu bamaze gupfa imfu zagashinyaguro aba bishwe babarigwa mubantu magana atandatu (600).

Hakurikiyeho ubuhamya bubabaje chane bwatanzwe nuwitwa Jolie, yavuze akarengane Abanyamulenge, bahuye nako ndetse n’ubwicanyi ndenga kamere bwabaye mu Minembwe nomunkengero zayo.

Jolie, yavuze Ab’amama 4, bapfuye tariki 30/06/2022 bishwe barashwe n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, zari ziyobowe n’a Lt Gen Yave Philmon.

Hakurikiyeho umutanga buhamya witwa Pastor Kigogoro uvuka mu Bibogobogo, yavuze ibitero by’intambara bahuye nabyo kuva mumwaka wa 2017.

Yavuzeko ibi bitero byose babitewe n’a Mai Mai.

Kigogoro, yakomeje avuga ko ibi bitero byasize bibiciye abantu ndetse n’Inka zigera mubihumbi amagana ziranyagwa.

Bishop Kimani, niwe watanze ijambo ry’Imana asoza. Maze ahumuriza Abanyamulenge, mw’ijambo rirema icizere cy’ejo hazaza kuba Kirisitu no kub’Anyamulenge.

Uyu muhango wasojwe hacanwe urumuri rw’ikizere cy’ejo hazaza, maze barangiza bashizeho indabyo bibuka ababo b’iciwe Muburasirazuba bwa RDC.

Tubibutsako iyi ibaye inshuro yambere uyu muhango ukozwe bakaba basezeranije ko icyo gikorwa kizakomeza, nkuko Minembwe Capital News, yabibwiwe n’a Bwana Chair Man Nkiriho Kabemba J.Claude, umunyamabanga wa CBRK/Nairobi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.