• Fri. Jul 5th, 2024

Wazalendo bigambye kw’irukana M23 mubirindiro byabo bikuru byo mu Bwiza naho imirwano yakomereje Kiwanja.

Share with others

Nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mubice biri mubirometre bibiri(2km) n’umuhana wa Bwiza homuri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokorasi ya Congo n’imirwano bivugwa ko yatangiye isaha zibiri(8:00am) kuri uyu wa Gatatu, tariki 11/10/2023.

Nk’uko bigaragara uru rugamba rwaje kongera k’umvikana igihe c’isaha i Cumi(4:00pm) mubice birihafi na Kiwanja aho ngo humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwumvikanaga mu birometero bike mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru.

Ayamakuru yaje kwemezwa na Sosiyete Sivile yomuribyo bice aho bagize bati: “Hafi na Kiwanja harimo k’umvikana urusaku rw’imbunda rwinshi. Abarwana ni Wazalendo na M23.”

Aya makuru avuga ko iyo mirwano yagaragayemo Ingabo za RDC ( FARDC),Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo za Barundi(FDNB). Umwe mubaturage yabwiye Minembwe Capital News ko ahabereye imirwano ngo ninko mubirometre 8 na centre ya Kiwanja.

Wazalendo na FARDC bigambye kuba bafashe igice kinini cya Bwiza, ahari ibirindiro bikomeye by’uyu mutwe wa M23.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.