• Wed. Jul 3rd, 2024

Uwahoze ari visi perezida w’inteko ishinga amategeko muri RDC, Jean Marc Kabund yakatiwe igifungo cy’imyaka 7.

Share with others

Ubutungane muri Republika ya Demokarasi ya Congo bwakatiye uwahoze ari visi perezida w’inteko ishinga amategeko Jean Marc Kabund, igifungo cy’imyaka irindwi( 7).

Uyu Jean Marc Kabund ubwo yakatigwaga igifungo cy’imyaka 7 ntabwo yari mu cyumba cy’urukiko.

Amakuru Minembwe Capital News imaze guhabwa nuko Kabund akatiwe mugihe yari amaze umwaka urenga afunzwe muri Gereza ya Makala, iki cyemezo cyongereye impungenge nsha kuri iyi dosiye yakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru.

Idosiye ya Kabund yamaze gukurura impaka nyinshi. Umushinjacyaha yasabye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu. Icyakora, ubwunganizi bwe bwakomeje gushimangira ko ibimenyetso bikenewe kugira ngo ahamwe n’icyaha nta bihari. Umwunganizi we rero, yari afite icyizere ko azagirwa umwere.

Mu kwibutsa, Kabundi akurikiranyweho ibirego biremereye bigera muri cyumi na bibiri . Muri byo, harimo gusuzugura inzego z’igihugu, cyane cyane Inteko ishinga amategeko, Guverinoma, no gutuka umukuru w’igihugu.

Ibyo birego bituruka ku magambo yavuzwe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mwaka ushize wa 2022. Ishyaka rye, Alliance pour le changement rivuga ko Kabund ari ingwate y’ubutegetsi buriho, rigaragaza icyemezo cyafashwe mbere cyo gufungirwa iwe mu rugo ariko ubushinjacyaha bwarenzeho bukamwohereza muri gereza.

By Bruce Bahanda.

Tariki 13/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.