• Mon. Jul 8th, 2024

Uwahoze ari perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngoyaba agiye kwinjira gereza mugifungo cyimyaka 500.

Share with others

Uwahoze ari perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ngoyaba agiye gukatirwa imyaka 500 yigifungo.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 04/08/2023, saa 12:07Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Donald Trump, wahoze ayoboye Amerika, yatangarije abamushigikiye ko ubutegetsi avuga ko bwamunzwe na ruswa bushaka kumukatira igifungo cy’imyaka igera kuri 500, akaba avuga ko ibi ari politiki yihishe muriyi leta, asaba ko hakusanywa ubushobozi bwo kwifashisha mu gukomeza kugaragaza ko Abanyamerika batazigera bacika intege mu kurwanya leta yamunzwe na ruswa.

Ni ubutumwa yoherereje abamushyigikiye nyuma y’uko Umunyamategeko wihariye washinzwe gukurikirana ibyaha Trump ashinjwa ashyize hanze inyandiko zibigaragaza.

Ibyo byaha ni ibifitanye isano n’ibyabaye ku wa 06/01/2021 ubwo abigaragambyaga ku Nteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko amatora ya Perezida atanyuze mu mucyo.

Trump yanditse agira ati: “Minisiteri y’Ubutabera ya perezida Joe Biden yamunzwe na ruswa yongeye gutanga ibirego bitubahirije amategeko. Ibyo birego bigaragaza ko nshobora guhabwa igifungo cy’imyaka 561 bitewe n’Aba-Démocrates bari kumpiga.”

Donald Trump ati: “Hari ubutumwa umuntu ashobora gutanga kugira ngo akujugunye muri gereza iyo myaka yose. Biteye ubwoba. Ubwoba ni uko iyo utoye umukandida ushobora kugushyira imbere, nawe uba uri mu bibazo aho ushobora kugirirwa nabi, gushyirwaho ibirego ndetse ukanafungwa n’ubu butegetsi bwa Washington.”

Amakuru avuga ko Trump yatanze ubwo butumwa ashaka kugaragaza ko abayoboke be bagomba gushyiramo imbaraga cyane no kwirengagiza ibyo bashobora guhura na byo mu gihe baba bamutoye mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Uyu mugabo Donald Trump, ufite imyaka 77 yamavuko muri ubwo butumwa yagaragaje ko uku kumuhiga bitarangirira ku kumwibasira no kumufungisha gusa ahubwo ngo bihungabanya ukwishyira ukizana kw’Abanyamerika bose, asaba abamushyigikiye gukomeza kumba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

Umunyamategeko Smith yagaragaje ko Trump yinubiye ibyavuye mu matora azi neza ko ari amakosa ndetse akomeza kugira uruhare muri iyo myigaragamyo yibasiye Capitol, ibyagize uruhare mu gutuma abaturage batagirira icyizere igihugu by’umwihariko inzego zishinzwe amatora.

Uretse ibyo byaha, mu cyumweru gishize na bwo Smith yatanze ibirego by’uko Trump yagerageje gusibanganya ibimenyetso ku bijyane no kubika iwe inyandiko zikubiyemo amabanga akomeye ya Amerika kandi bitemewe.

Urukiko rwa New York kandi rwashinje uyu wahoze ari Perezida wa Amerika kwishyura umukinnyi wa filime, Stormy Daniels, kugira ngo atazavuga ibijyanye n’uko yamufashe ku ngufu.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika barimo Hakeem Jeffries na Chuck Schumer, baherutse gusohora itangazo rigaragaza ko ibyo birego Trump akurikiranyweho bikomeye cyane ndetse ko agomba kubiryoza ngo kuko nta Munyamerika uri hejuru y’amategeko kabone nubwo yaba ari perezida.

Trump kandi ashobora gukomeza gukurikiranwa kuko abanyamategeko baherutse gutangaza ko bari gukora iperereza ku buryo uyu musaza ashobobora kuba yaragize uruhare mu kwivanga mu byavuye mu matora muri Leta ya Georgia.

Inkuru dukesha CNN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.