• Mon. Jul 8th, 2024

Uruntu runtu mu nama yaba Chefs ba Minembwe n’ingabo za FARDC.

Share with others

Uruntu runtu munama iheruka ya ba Chefs n’ingabo za Frdc mu Minembwe.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 18/08/2023, saa 8:00Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Kumunsi w’ejo hashize tariki 17/08/2023, ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), zo muri brigade ya 12, ifite icicaro mu Minembwe, bakoranye n’itsinda rya ba Chefs ba Minembwe ikiganiro.

Ni Kiganiro cyari cyateguwe na Colonel Alexis Rugabisha, iki Kiganiro cyabereye mu Minembwe ku Runundu nkuko Minembwe Capital News yabwiwe aya makuru.

Iki kiganiro hibanzwe kubyerekeye umutekano waka karere. Nkuko byavuzwe nuko Colonel Alexis Rugabisha, yabwiye aba Chefs ko abaturage b’irwanaho ngo baheruka kunyaga Inka mu Rugera ho mu Lulenge, ategeka aba Chefs ko izo nka zigomba gusubizwa iyo zavanwe bitaba ibyo we nku musirikare agakoresha imbaraga za gisirikare.

Colonel Alexis Rugabisha ati: “Twirwaneho, Abana banyu baheruka kuvana Inka bazivanye mu Rugera. Rero niba mushaka Amahoro izo nka zigomba gusubizwa iyo zavanwe! bitaba ibyo twebwe nka basirikare tuzakoresha ingufu za Gisirikare.”

Alexis Rugabisha, yongeye ho Kandi ati: “Inka aba Mai Mai baheruka kunyaga mu Mikenke za Banyamulenge, ingabo zacu zifatanije n’ingabo za Barundi barazigaruye ni zitaragaruka tuzazigarura vuba!! Ubwo namwe mugomba mwubahirize.”

Nyuma yoguhabwa aya makuru twagerageje kubaza abo mwitsinda rya Twirwaneho, bahakana iyo nkuru ivuga ko Twirwaneho yavanye Inka mu Rugera.

Uwaganiraga na Minembwe Capital News, yagize ati: “Hubwo niyo nkuru n’igishitsi kuri twe!! mu Rugera nta Muntu wacu uheruka yo!! Biriya n’ibice bigenzurwa na Mai Mai Mai Bishambuke na Red Tabara.”

Umwe mubaturage ba Minembwe yabwiwe Minembwe Capital News, ko
Ibi bishobora kuzana umwuka mubi mu Minembwe, nimugihe Abanyamulenge bagize igihe bavuga ko Inka zabo zibarigwa mu bihumbi n’ibihumbi zaranyazwe na Mai Mai Bishambuke kandi zikanyagwa ingabo za RDC zirebera!

Ati: “Ibi bya twibukije Inka zacu zanyazwe na Mai Mai Bishambuke, ingabo za FARDC mu Minembwe zirebera!! None bagiye kudushinja Inka za Mai Mai, two banyaga gute aribo batunyaga?? Birababaje kubona ngo Rugabisha abaye Umuvugizi wa Mai Mai yanyaze benewabo!”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.