• Mon. Jul 8th, 2024

Urugo Rwuwahoze Ari President Wa RDC,Joseph Kabila, Ngoruragegwa Amajanja Nabashinzwe Iperereza Muri RDC.

Share with others

Ubutasi bwa Republika ya democrasi ya Congo (ANR), ngo bushobora gusaka ingo zuwahoze ari President wa RDC Joseph Kabira.

Yanditswe na :Bruce Bahanda, kw’itariki 09.06.2023, saa 6:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, biravugwa ko urwego rushinzwe Iperereza mugisirikare ruteganya gusaka ingo zuwahoze ari President w’icogihugu bwana Joseph Kabila.

Nibikorwa uru rwego rushinzwe Iperereza muriki gihugu cya Congo Kinshasa, zimaze iminsi zikora zigasaka ingo z’anyapolitiki nabandi zifiteho amashaka nkabasirikare nabandi batandukanye; nyuma yo kwikanga ko haba hariho umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa President Félix Antoine Tshisekedi.

Kuruyu wa Kane(4), tariki ya 08.06.2023, abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (ANR) basatse urugo rw’umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi ruri i Kinshasa, aho amaze iminsi aba.

Aba bashinzwe ubutasi kandi banasatse urugo rwa Salomon Kalonda usanzwe ari umujyanama wihariye wa Katumbi, mbere y’uko kuri uyu wa Gatanu hasakwa urugo rwa nyina umubyara.

Kalonda amaze iminsi afunzwe n’Iperereza nimugihe baheruka kumufatira ku kibuga cy’indege cya Ndjili; bukaba bumushinja kuba akorana na bamwe mu barwanyi b’umutwe wa M23 ndetse n’abasirikare bakuru b’u Rwanda.

Ni ubucuti iri Perereza rivuga ko bugamije kunoza umugambi wo guhirika Ubutegetsi bwa President Félix Tshisekedi.

Nyuma yo gusaka kwa Katumbi ndetse no kwa Kalonda; hari amakuru avuga ko mu gihe cya vuba ingo za Joseph Kabila na zo zishobora gusakwa.

Kabila nawe bikavugwa ko amaze igihe yararakariye cyane President Tshisekedi, ku buryo asigaye amufata nkumuyobozi wumunya gitugu ukwiriye kurwanywa.

Impamvu ni uko uyu wahoze ayoboye Congo Kinshasa imyaka 18 atishimiye uburyo Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi agenzura imibereho ye kugeza aho agire aho ajya abanza guhabwa uburenganzira numuyobozi mukuru w’iperereza.

Ibi Joseph Kabila ngwabifata nkaho Ubutegetsi bwa President Félix Tshisekedi, bushaka kumugirira nabi.

Urubuga rwa AFrica Intelligence, ruheruka kwandika ko mu zindi mpamvu zatumye Kabila arakarira Tshisekedi harimo kuba amaze igihe ahigisha uruhindu abo bahoze bakorana; ikindi akaba atumva uburyo ki yananiwe gushyira ku murongo Igisirikare ndetse no kukigurira ibikoresho bihagije byagifasha guhasha umutwe wa M23 urwanira Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.