• Mon. Jul 8th, 2024

Umzalendo yishwe arashwe n’umusirikare wo Mugabo za RDC undi arakomereka bikabije.

Share with others

Umuturage wo mwitsinda rya Wazalendo yishwe arashwe n’umusirikare wo mungabo za Fardc ibi byabaye ubwo habaye guhangana hagati y’uyu musirikare wo muri Regiment ifite icicaro ahitwa Birava.

Mu makuru Minembwe Capital News ikesha bamwe murabo Baturage, bavuze ko iryosubiranamo hagati y’uyu musirikare n’urubyiruko rwo mwitsinda rya Wazalendo byabaye mw’ijoro ryo kuwa Mbere tariki 11 zukwezi kwa Cyenda uyu mwaka 2023. Nkuko iy’inkuru ikomeza ivuga nuko byabereye muri Quartier ya Nyakavogo ho muri Komine ya Bagira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.

Ibi byabaye mugihe habanjye kuba ubusabane hagati ya Wazalendo n’abasirikare maze mugihe bagiye kwiyakira bafata Inzoga barasinda abo Wazalendo baza kw’iba telephone ngendanwa y’umusirikare waje kurasa uwo Mzalendo arapfa akomeretsa nundi waraho hafi amurashe.

Minembwe Capital News yabwiwe ko uwo Musirikare yarumwe mubasirikare bo mwitsinda rya PM(Military Police), bomuri Regimenti yahitwa Birava, umzalendo waje kuraswa arapfa yitwa Michel.

Nyuma y’ibi polisi yaho hafi ndetse n’ingabo za RDC zaje gutabara biza kurangira umwe muribo nawe arashwe arakomereka bikabije kurubu akaba arikuvurirwa kubitaro bikuru bya Bukavu.

Soseyete sivile yavuzeko itishimiye ico gikorwa cubwicanyi kandi isabisha ko uyu musirikare yahanwa bijanye n’amategeko kandi ko n’utubare twose bacururizamo inzoga zirimo umusemburo mwinshi za fungwa.

By Bruce Bahanda.

Tariki 14/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.