• Fri. Jul 5th, 2024

Umwaka Urarumanye Neza Bunagana, Ifashwe N’ingabo Za M23, Murubwo Buryo Abaturiye Goma Basabye Ko Leta Ya Kinshasa Ivugururwa.

Share with others

Mugihe umwaka urumanye neza Bunagana ifashwe n’ingabo za M23 abaturiye Kivu y’Amajyaruguru, barasaba ko leta ya Sama Lukonde ivugururwa .

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 13.06.2023, saa 1:31pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde, yasabwe kuvugururwa ngo kubera ko yaneshejwe murugamba rwa Bunagana. Nimugihe Bunagana yafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 tariki ya 13.06. 2022.

Sosiyete sivile yo mu mujyi wa Goma iyobowe na Marrion Ngavho isobanura ko kuva M23 yafata Bunagana icyo gihe, gufata n’ibindi bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru byayoroheye, ifunga imihanda yanyuragamo ibicuruzwa.

Ngavho, nk’uko Radio Okapi ibisobanura, guverinoma ya RDC yagerageje uburyo burimo ubwa dipolomasi n’ubwa gisirikare kugira ngo M23 itsimburwe muri ibi bice, ariko ntacyo byatanze.

Yagize ati: “Ishingiye ku kuba umuhate wa dipolomasi no kugerageza ibitero bya gisirikare ntacyo byatanze, sosiyete sivile n’abatuye mu burasirazuba bwa RDC turasaba: ukwegura kwa guverinoma nkuru kubera ko idashoboye kurinda busugire n’ubwigenge bwa Congo.”

Iyi sosiyete sivile yasabye ko ingabo za RDC zakongera kugaba ibitero kuri M23 no ku mutwe w’iterabwoba wa ADF, ngo kugira ngo urujya n’uruza rwongere rubeho nka mbere.

Bibaye mugihe Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo muri RDC, Jean-Pierre Bemba Gombo, ari muruzinduko muburasirazuba bw’iki gihugu.

Nimugihe kandi uyu minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, yasabye imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bw’igihugu kwemera gutanga intwaro zabo, kugira ngo iki gihugu kigere ku mahoro n’umutekano birambye.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.