• Fri. Jul 5th, 2024

Umuvugabutumwa,Akaba N’umuyumbe Wa Yesu, Lt Col Simon Kabera, Niwe Wagizwe Umuvugizi w’igisirikare Ca RDF W’ungirije.

Share with others

Lt Col Simon Kabera, akaba ari Umuvugabutumwa n’umuyumbe niwe wagizwe Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda( RDF).

Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 08.06.2023, saa 12:45pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

President w’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda(RDF), yagize Lieutenant Colonel Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF, akaba yungirije Brigadier General Ronald Rwivanga.

Lt Col Kabera, numugabo w’imyaka 50 yamavuko, bikavugwa ko yaba anamaze igihe kinini mu ngabo z’u Rwanda. Kabera Simoni, ni umugabo wubatse ufite abana. Umwana we winfura afite imyaka 12, nkuko tubikesha itangaza makuru ry’u Rwanda.

Uyu musirikare yabaye nomunzego zitandukanye mu gisirikare cya RDF harimo ko yabaye mu nama y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya gisirikare guhera mumwaka wa 2019, akaba yarimungabo z’u Rwanda zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo( UNMISS), aho yari Umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru.

Lt Col Kabera Simoni, munkuru zimuvugaho dukesha ikinyamakuru cy’u Rwanda cya Igihe, cya vuze ko asanzwe ari Umuhanzi akaba ari n’Umukirisitu ndetse w’Umuyumbe aho inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.

Inkuru yakomeje ivuga ko uyu musirikare yigeze kuvuga ati “Niba hari ikintu mfite kiruta ibindi, icya mbere ni ukuba Umunyarwanda nkaba ndi mu Rwanda, nkaba mfite uburenganzira ko abana banjye bazarukuriramo, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi.”

“Ikindi kirenze kuri ubu buzima buri hano, ni uko nakiriye Yesu, nziko na nyuma y’ubu buzima hari ikindi gihugu Yesu yagiye kudutegurira tuzabamo. Uko nkunda kuzaba mu ijuru, ni ko mfite urukundo nkunze igihugu cy’u Rwanda nk’umunyarwanda mu gihe nkiriho.”

Amateka avuga ko Lt Col Kabera Simoni, Se wiwe umubyara yahunguye Uganda ahagana mumwaka wa 1962. Aha Kabera Simoni yarataravuka kuko yavutse mumwaka wa 1973.

Lt Col Kabera akaba yaravukiye ahitwa Lugazi muri Uganda aho umubyeyi we yari umushumba w’inka, ariko mbere yo guhunga yari umuyobozi mu bice byo mu Mayaga ndetse yari mubayobozi bubashwe mwicogihe.

Ubwo Lt Col Kabera Simoni, yabwira ga itangaza makuru kubyerekeye Se umubyara yagize ati : “Kubera ubutegetsi bubi bwariho mu Rwanda, n’akarengane kari gahari, Papa byatumye ahunga u Rwanda hari mumwaka wa 1962, byatumye njye mvuka ku mubyeyi w’umushumba w’Abanya-Uganda.”

Akomeza avuga ko ubwo yinjiraga mu gisirikare cya RPF Inkotanyi, se atari akiri umushumba, ahubwo ko yari asigaye afite inka ze ku buryo abana be babashaga kubona amata.

Mu buto bwe, aho yize mu ishuri yabaga ari wenyine, kandi ngo yari muto, ku buryo bamwitaga “Akanyarwanda”.

Muri icyo gihe cyose ngo yashakaga ko ahubwo yasa n’Abanya-Uganda kuko ngo yabonaga ko bubashwe. Ngo bajyaga baserereza Abanyarwanda, bavuga ko iyo imvura ibanyagiye bapfa.

Ati “Iyo udafite igihugu nta jambo uba ufite, bashobora kugucumbikira akanya gato ariko akanya ako ariko kose kuko atari igihugu cyawe, umuntu arakubwira ngo subira aho wavuye. Kuko agaciro k’umuntu gashingira ku kuba afite igihugu ukomokamo.”

Mumwaka wa 1991, nibwo yinjiye mugisirikare ca RPF Inkotanyi, avuga ko atigeze abwira ababyeyi be bari bakiriho ndetse n’abo bavukana ko agiye ku rugamba, ahubwo yafashe urugendo we na mugenzi we witwa Claude witabye Imana bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Ni urukundo rw’igihugu, icya kabiri ni akarengane kari gahari ku banyarwanda bari hanze n’abari mu gihugu. Nahuriyeyo n’abandi bavuye mu ishuri nkanjye twafataga icyemezo cyo kuvuga ngo reka tugende twitangire igihugu, ukaza mu Rwanda utazi urwo arirwo, njye nari ntararubona no muri filimi ariko data yaravugaga ngo u Rwanda ni igihugu cy’amata n’ubuki.

Nari nzi ko hari ukuntu nk’umusozi nka Mount Kigali hamanuka amata n’ubuki.”

Yavuze ko kujya mu gisirikare, byashingiye ku buzima abantu babagamo mu buhungiro.

Ati “Naravuze nti nubwo nta bunararibonye mfite, ariko ndagiye kandi kugeza uyu munsi, ndacyafite ishyaka n’urukundo cyane. Ni yo mpamvu ngikora akazi ko kwitangira iki gihugu, kuko nta kindi wagisimbuza.”

Kuva yajya mu gisirikare, ngo yigishijwe kugira ikinyabupfura no kugaragaza itandukaniro aho ari hose. Ikindi ngo yigishijwe akijya mu gisirikare, harimo kwitanga kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.

Genoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, nibwo yasubiye mu mashuri. Ubu afite Masters muri politiki.

Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko.

Afite imidali irimo uwo kubohora igihugu uwo yavuze ko ariwo umushimisha. Yigeze kuvuga ati “nzawereka abahungu banjye.” Afite n’uwo guhagarika Genoside yakorewe Abatutsi.

Uwo ni Lt Col Kabera Simoni, wagizwe umuvugizi w’igisirikare cya RDF w’ungirije.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.