• Fri. Jul 5th, 2024

Umutwe wa Gumino, mumisozi miremire y’Imulenge, wagiye ugaragaza inshusho n’inshi.

Share with others

Umutwe wa Gumino, Munshusho Zitandukanye Mukarere k’imisozi miremire y’Imulenge.

Twashatse kubabwira kubintu bimwe nab’imwe byagiye b’iranga Umutwe wa Gumino, kuruyu munsi Abanyamulenge, benshi bibaza ibibazo byinshi chane kuruyu mutwe witwara gisirikare.

Gumino, ahanini yarigizwe nabasore bo mubwoko bw’Abanyamurenge, ikaba yaratangiye gato nyuma yuko Gumino ya Col Bisogo Venant, yarimaze kw’iyunga n’igisirikare cya Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), mumwaka wa 2011. Col Venant Bisogo, amaze kwinjira mugisirikare cya leta ya Kinshasa, nibwo Col Tawimbi Richard, yahise atangiza umutwe wa Gumino, aza kungirizwa na Alexis Nyamusaraba.

Inshusho ya Gumino, iyobowe na Alexis Nyamusaraba.

Gumino, mushusho yayo yambere yagaragaraga nkaho yaba irikurwanira abanyamurenge, gusa uyumutwe wagiye ukorana amasezerano yubufatanye nindi mitwe y’inyeshamba harimo n’inyeshamba zikomoka mubindi bihugu twavuga nko mukwezi kwakarindwi (7), umwaka wa 2018. Uyumutwe wa Gumino wakoranye amasezerano yubufatanye, numutwe wa FNL. Umutwe usanzwe uyobowe na Gen Aloys Nzabampema, ayamasezerano bayakoreye mugace kitwa Kururongi, gusa ubu bufatanye ntibwamaze igihe kirekire kuko bashwanye rugikubita igihe Alexis Nyamusaraba yiyegerezaga Red Tabara.

Umutwe wa RED Tabara, nawo ukomaka mugihugu c’u Burundi, umaze kugera kubutaka bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bwambere uyu mutwe wahitiye mubice bya Kabembwe, homuri Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, bikemezwa ko kugira ngo izi nyeshamba zive mu Bibogobogo, zigana Bijabo, umutwe wa Gumino wabigizemo uruhare runini.

Nimugihe bivugwa ko abagize Gumino, aribo bazamuye Red Tabara, babavana mu Bibogobogo, baja muri Bijabo.

Murico gihe Col Tawimbi Richard, yariyaramaze kugera mubice bya Kinshasa. Gumino, ikaba yariyobowe na Alexis Nyamusaraba. Aha kandi mumisozi miremire y’Imulenge harimo havugwa numutwe wa P5, urwanya leta ya Kigali. Ubwo nibwo umutwe wa Gumino, wahise ukorogana na Red Tabara, aho byanahwihwishije cane ko Nyamusaraba koyoba yarashwanye na Red Tabara kubijanye nu buyobozi ndetse na mafaranga yoherezwa ga muri Red Tabara.

Ingabo zo mumutwe wa P5, zimaze gukorana amasezerano yubufatanye numutwe wa Gumino, babifashinjwemo ningabo zuburundi nyamusaraba yahise yirukana Red Tabara iva mubijabo, yerekeza mu Rurambo.

Mugihe kitarenze umwaka umutwe wa P5, waje gutandukana na Gumino, bikavugwa ko bapfuye Ubuyobozi, nimugihe Nyamusaraba, yarashaka kuba umuyobozi w’izingabo za P5, nabo banga kuyoborwa nawe kuko ngo bamusanga baje ababwira ko agira abasirikare barenga 500 bahageze basanga agira abasirikare 20. Ibi ngobyaje gutuma batandukana nabi aho izo ngabo za P5, zahavuye zimutuka nabi maze zerekeza muri ishamba rya Walungu aho zaje kugira ibyago baza gufatwa n’Ingabo za Republika y’u Rwanda. Mubafashwe harimo a bitwa ba Abibu nabandi.

Nyuma yubu ingabo za Gumino ziyegereje Mai Mai.

Alexis Nyamusaraba, ahagana mumwaka wa 2019, yanze gukorana amasezerano y’ubufatanye n’ingabo za Col Michel Makanika, warumaze kwitandukanya n’Ingabo z’igihugu ca Congo Kinshasa, maze azakwerekeza mu Misozi miremire y’Imulenge aho yaragiye gutaba Abanyamulenge barimo bicwa na Mai Mai Bishambuke, FDLR ndetse n’Ingabo za FARDC zakorera ga mumisozi miremire y’Imulenge, mumajy’Epfo ya Kivu. Bwana Michel Rukunda Makanika, abasore benshi, bo mubwoko bwa Banyamulenge baramwishimiye maze yakirwa nabari mwitsinda rya Twirwanaho. Ibi byaje gutuma Alexis Nyamusaraba asa nuwigiyeyo mumikorere ye nab’Anyamulenge.

Kuva ubwo nibwo Alexis Nyamusaraba, womuri Gumino atangira kwiyegereza inyeshamba zo mumutwe wa Mai Mai. Ibi bikaba byaragiye bifata intera aho byaje kugera mumwaka wa 2022, Nyamusaraba, yerekera i Burundi maze Fureko asigarana umutwe wa Gumino awubereye umuyobozi.

Kuri none, ingabo za Gumino zirakorana na Mai Mai muburyo bweruye.

Kambi ya Gumino, irahitwa mu Bibangwa, iyobowe nuwitwa Nzeyimana. Uyu abasirikare bose afite nabo mubwoko bwa Batwa mugihe Fureko we afite abasore benshi bo mubwoko bwa b’Apfurero ndetse na Babembe.

Abanyamulenge, umwanzi wabo kuva mumyaka yakahise(1964), ni Mai Mai. Bagiye barwana na Mai Mai Mulele Kugeza kuri none bararwana na Mai Mai Bishambuke.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.