• Mon. Jul 8th, 2024

Umusirikare Mukuru mungabo za RDC warebaga 22ème Region Miltaire, yafunzwe.

Share with others

Komanda wa 22ème Region Miltaire yajanwe imbere y’ubutungane.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 24/08/2023, saa 7:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Kuruyu wa kane, tariki ya 24/08/2023, umuyobozi w’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (Fardc) warebaga 22ème Region Miltaire yajanwe imbere y’ubutungane.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko ifatwa ry’uyu muyobozi Mungabo za RDC rifitanye isano n’ikibazo cy’ibura rya toni 120 zo mu mabuye y’Agaciro aheruka kuburugwa irengero ayo mabuye y’Agaciro bivugwa ko yarayo mubwoko bw’umuringa.

Na mabuye y’Agaciro yacukurwaga na sosiyete ya Tenke Fungurume Mining, nk’uko aya makuru abitangaza.

Ikigo cy’ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu (IRDH), rikaba ari n’ishirahanwe ritegamiye kuri Leta ya Kinshasa naryo ubwaryo ryatangaje ko uyu musirikare yahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano.

Ir’ishirahamwe rikaba rifite icicaro i Lubumbashi, rikaba ryanasabye ko habaho ubutabera buboneye kandi ko abanyabyaha basubiza ibyo bangirije!

Naho Hubert Tshiswaka, umuyobozi muriryo shirahamwe yavuze ko ari ngombwa kubuza abashoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gucibwa intege n’ibikorwa by’ubujura

Ati: “Abitwa ko bagomba kurengera igihugu nibo bari mukugihemukira mbere ariko abaturage be gucika intege mukomere mukazi.”

Hubert Tshiswaka avuga ko iyi mizigo yamabuye y’Agaciro yo mubwoko bwa muringa yari yaroherejwe mu kwezi kwa Karindwi umwaka ushize ku mupaka wa Kasumbalesa kugira ngo ijye ku cyicaro gikuru cya 22ème Region Miltaire arinabwo yatangiye kuburigwa irengero.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.