• Wed. Jul 3rd, 2024

Umuryango Wa Loni, Wamaganye Wivuye Inyuma Iyichwa Rya Guverineri W’intara Ya West Darfur.

Share with others

Umuryango wa Loni, wamaganye Iyicwa rya Guverineri w’intara ya “West Darfur.”

Umuryango w’Abibumbye (L’ONI), wamaganye wivuye inyuma iyicwa rya guverineri w’intara ya “West Darfur” mu burengerazuba bw’igihugu cya Sudani.

Khamis Abdullah Abakar yafashwe kuruyu wa Gatatu, afatwa n’abantu bitwaje imbunda, bikavugwa ko arinabo bamwishe.

Byabaye nyuma gato y’ikiganiro yari amaze gukorana nab’anyamakuru akoresheje téléphone ngendanwa, nikiganiro cyaciye kuri televiziyo imwe yo muri Arabiya Sawudite, anenga cyane umutwe witwara gisirikare “Forces de Soutien Rapide” mu Gifaransa cyangwa “Rapid Support Forces,” RSF, mu Cyongereza, urimo urwana n’ingabo z’igihugu ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan.

Muri icyo kiganiro humvikanagamo urusaku rw’amasasu n’urw’imbunda ziremereye. Yatangaje ko ari RSF, n’abarwanyi bafatanyije nayo barimo bayogoza umujyi wa El Geneina, umurwa mukuru wa West Darfur, n’indi myinshi itandukanye. Yasobanuye ko bibasira ku bwinshi abo mu bwoko bwa Masalit, abyita “Genoside.”

Ni inde wishe guverineri wa West Darfur, Khamis Abdullah Abakar? Umukuru wa Sudani, General al-Burhan arega RSF. Yabyise igitero “cy’ubugwali, cyangwa cy’ububwa.” Ishyirahamwe ry’abavoka n’abanyamategeko rya Darfur ryamaganye icyo ryise “Ubushotoranyi bwa kinyamaswa n’ubugome ndengakamere.” Ariko ntiyavuga uwamwishe.

Naho ONU, mu itangazo umutwe wayo w’ingabo z’amahoro muri Sudani, UNITAMS mu magambo ahinnye, washyize ahagagara, itangazo ko “Ihereye ku babyiboneye n’amaso yabo ari RSF n’imitwe yitwara gisirikare y’Abarabu yishe Khamis Abdullah Abakar.” Isobanura ko yabivuganyeho na RSF, yo irabihakana.

ONU ivuga ko “yakubiswe n’inkuba n’iyicwa rya guverineri wa West Darfur. Yaryamaganye yivuye inyuma, iryita “ubwicanyi buturuka ku rwango.” Yahamagariye abaturage ba Sudani kutisuka mu mvugo zihamagarira abantu kwanga abandi no mu bushyamirane bw’amoko.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.