• Mon. Jul 8th, 2024

Umuhanuzi, yavuze ko umuriro uzazana impinduka zikomeye muri RDC, ko usigaje akanya gato ukaka.

Share with others

Ubuhanuzi kuri Congo Kinshasa: “Hasigaye akanya gato umuriro uzana impinduka ukaka.”

Umuhanuzi Cyaziga, yabwiye MCN, ko I’mana iheruka kumwibutsa ko Intambara yanyuma izasiga igihugu cya RDC, kibayemo impinduka zikomeye ko igihe ariki!!

Bwana Cyaziga, ubwo yaganira ga na MCN, yakunze gukoresha amagambo azimije (I Migani), asa nazinze gusobanuka.

Haraho yagize ati: “Ibizana impinduka byo ntibigitinze nubu vuba ! kuko ikiralo kizambukaho abazarwana urwo rugamba cyamaze kuboneka. Nirwo rugamba rwanyuma rwavuzwe kuva kera.”

Yanatanze nibimenyetso harimo ko nyuma ya ‘Perezida wimye murikigihe muri RDC ko hazaza undi nyuma ye ariko akamara akanya gato kandi akazaza habanjye kuba urusaku rwimpfizi zibiri, zizaba zamaze kwitaba I’mana i Kinshasa. Mbere yizi mpfizi zibiri zizaba zitabye I’mana i Kinshasa, harindi mpfizi izaba yazibanjirije murikimwe mubihugu biri mukarere .’

Umuhanuzi Cyaziga, ati: “Intambara haraho itazarenga mubice twagiye dushinga mo amapiki mubihe byakera.”

Amapiki yashinzwe nab’Ahanuzi b’Imulenge yavuze ko yashinzwe mubihe byakera kandi mubayashinze yemeje ko nawe yarabarimo ahamya ko aho intambara itazaharenga murihamwe aho yavuze kuruzi rwa “Kimbi.”

Maze arangiza avuga ko mu Minembwe ko hagiye kugera umusirikare mukuru mungabo za FARDC, uzaba afite amapeti aruta ayabandi basirikare bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ahamya ko ariwe kimenyetso cyanyuma cyurugamba ruzazana impinduka mukarere.

Haribindi bimenyetso yatanze abo yise ko arimpfizi mubuhanuzi avuga ko izimpfizi kuva muryamo ya leta ya Kinshasa ko byari mubimenyetso simusiga by’Intambara izaza muri RDC.

Cyaziga, yavuze ko Intambara izazana impinduka zikomeye muri RDC ko yatangiwe guhanurwa ahagana mumwaka wa 1980 kugeza kuri none.

Harabahanuzi bamaze gupfa yavuze ko bahanuye kuriy’intambara yemeza ko I’mana yamubwiye ko irihafi cyane.

Muribamwe murabo bahanuzi yavuze harimo :

1.Bichinoni Nyirigangu.

  1. Gasogi Wabasama.
  2. Rugari wabanyabyinshi nabandi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.