• Mon. Jul 8th, 2024

Ubwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi, yafunguraga imikino ya OIF irimo kubera i Kinshasa yibasiriye ib’ihugu bituraniye Congo.

Share with others
  • Ib’ihugu biri mukiyaga bigari.

Umukuru w’igihugu ca RDC ubwo yafunguraga kumugaragaro imikino ya OIF yibasiriye ib’ihugu bituraniye Congo Kinshasa.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 29/07/2023, 6:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi y’ibasiriye ib’ihugu bituraniye Congo Kinshasa ubwo yatangizaga imikino kumunsi w’ejo hashize i Kinshasa gusa yirinze kuvuga amazina cyangwa umubare, abashinja guteza akaduvayo mugihugu cye cya RDC.

Ibi bikubiye mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro imikino y’umuryango OIF ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, iri kubera i Kinshasa. Ni mikino yatangiye tariki 28/07/2023.

Umukuru w’igihugu ca RDC Félix Tshisekedi Tchilombo yavuze ko iyi mikino igaragaza uburyo ib’ihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bishyigikiye Abanyekongo bakomeje kuzira ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe y’itwaje intwaro n’iy’iterabwoba ngo ishyigikiwe n’ibi bihugu.

Yagize ati: “Iyi mikino igira iya 9 ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ugushyigikira kw’abakoresha Igifaransa ku Banyekongo bazize ubushotoranyi budakwiye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu n’isahura rinini ry’ubutunzi kamere bwacu bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro, iy’iterabwoba, ibifashijwemo na bimwe mu bihugu bituraniye Congo Kinshasa.”

Perezida Félix Tshisekedi yamenyesheje abitabiriye iyi mikino ko n’ubwo igihugu ayoboye cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano, Abanyekongo bazakora ibishoboka kugira ngo izagende neza kugeza ku musozo wayo, tariki ya 06/082023.

Mubusanzwe, umukuru w’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, Félix Tshisekedi n’abandi bayobozi batandukanye muri leta ya Kinshasa bari basanzwe bashinja igihugu cy’abaturanyi kimwe guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Icyo gihugu bakavuga ko ari u Rwanda, gusa Leta ya Kigali ibi izi bihakana kenshi, binyuze mu buryo bw’amatangazo no mu nama mpuzamahanga hubwo Kigali igashinja Kinshasa kuba ifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.