• Mon. Jul 8th, 2024

Ubutinganyi hatabaye ab’abwamagana ngo twaja kwisanga Bibiliya Ntagatifu ifashwe nk’ibisanzwe.

Share with others

Hatabaye Abarwanya Ubutinganyi ngo Bibiliya Ntagatifu yazima nimugihe bivugwa ko hamaze gukorwa indi Bibiliya nshya ishimagiza abaryamana bahuje ibitsina.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 03/07/2023, saa 4:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ubutinganyi hatabaye ab’abwamagana ngo bishobora gutuma Bibiliya Ntagatifu y’ibagirana burundu, nimugihe byemejwe ko hakozwe bibiliya nshya ihangurira abakora amahano kuyakora ndetse yemerera n’abaryamana bahuje ibitsina kubana ntamakemwa.

Bibiliya yera, Abalewi 20:13, hagira hagira ati:
“Umugabo naryamana n’undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.”

Ibi n’ikimenyetso cy’uko mu nomu Bisilaheli habagamo igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina ariko ko bitari bishyigikiwe.

Abasoma Bibiliya neza bazi ko kuryamana kw’abahuje ibitsina biri mu byatumye Imana irimbura Sodoma na Gomora ku buryo ibi byatumye abemera Bibiliya yera babishingiraho bamagana abafite ibyiyumvo nk’ibyo aho byaba bishingiye hose.

Ku rundi ruhande ariko ukuryamana kw’abahuje ib’itsina, gukomeje gufata indi ntera mu mico n’imigenzo itandukanye hirya no hino kw’Isi, hamwe baby’ita “ikizira” ahandi bakabyishimira aho babifata “nk’ukwishyira ukizana” mu mudendezo ushingiye ku mibonano mpuzabitsina.

Ukwemera kwa bamwe gutuma babifata nk’ibisanzwe nk’uko umuntu yakorana imibonano mpuzabitsina n’uwo badahuje, ahandi bikaba kirazira ku buryo ubiketsweho aterwa amabuye akaba yanicwa.

Bivugwa ko mu myaka 8.000 mbere y’ivuka rya Yesu ari bwo abatinganyi ba mbere babayeho, bari muri Zimbabwe. Uko iminsi yahise, bagiye bagaragara no bindi bihugu ku migabane itandukanye, kugeza aho ubu bigoranye kuvuga ko hari igihugu batarimo.

Nyuma y’inkundura zikomeje gukazwa hirya no hino ku isi aho abari mu muryango w’abaharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ) batahwemye gusaba ko iki gitabo cya Bibiliya Ntagatifu gikoreshwa n’amatorero atari make ku Isi gihindurwa.

Birumvikana ko atari uguhindura ingingo zose abakeneye impinduka bifuza ahubwo bari bakeneye ko hahindurwa imirongo imwe muri cyo gitabo ivuguruza cyangwa ikagaragaza ubutinganya nk’ikizira.

Amakuru agaragaza ko bimwe mu bigo bikomeye byari binashyigikiye icapwa ryayo, igahindurwa mu ndimi zitandukanye ku Isi ariko bamwe bakaba ibamba.

Uko kutemeranya kwatumye imwe mu miryango ya Bibiliya ku Isi (Bible Society) utangira gutakaza abaterankunga bayifasha gucapa Bibiliya zikenerwa buri mwaka cyane ko ari akazi katoroshye.

Kuri ubu habarurwa nibura Bibiliya miliyoni 10 zicapwa buri mwaka ku isi, gusa buri munota hakaba hagurishijwe nibura izigera kuri 32.

Bisaba ishoramari ritari rito kuko nko muri Congo Kinshasa, usanga nibura hakoreshwa arenga miliyari mu gucapa Bibiliya buri mwaka.

Hari imiryango n’ibigo bitandukanye byatangaga Bibiliya ntagatifu ku bayoboke bayo ku buntu ariko nyuma y’izo mvururu no kutumvikana byaragabanyutse ndetse ku isoko izi Bibiliya zirahenda ku buryo hatagize igikorwa zishobora gucika burundu.

Imiryango cyangwa ibigo bifite uburenganzira bwo kugurisha Bibiliya birangajwe imbere na Gideon, The Good News, Bible Publisher Thomas Nelson na One Bible Publisher bivugwa ko hari ibyo byanze kumvikana na bamwe mu bashyigikiye ubutinganyi bigatuma inkunga zatangwaga zihagarara.

Uko guhangana gukomeye kwatumye abashyigikiye ubutinganyi bashyiraho gahunda yo gukora bibiliya ishobora kuzahangana na Bibiliya Ntagatifu ariko inashyigikira ubutinganyi.

Iyi Bibiliya bivugwa ko ari iyari isanzwe ya King James Bible yahinduwe mu 2012 mu rwego rwo kurwanya imyumvire abantu bafite ku batinganyi ndetse yamaze gushyirwa ku iguriro rya internet rizwi nka Amazon.

Bivugwa ko muri iyo bibiliya hahinduwemo imirongo umunani gusa yasaga n’iteje ikibazo ngo ku buryo ntaho abayoboke b’amadini bayikoresheje bashingira bavuga nabi ubutinganyi.

QUEEN JAMES Bible ifite paji zirenga 600 yakozwe n’amadini ashyigikiye ubutinganyi yandikwa mu Cyongereza gusa hari gahunda ko yahindurwa mu ndimi zose kuko ishyigikiwe n’ingeri zinyuranye ndetse hakazabaho n’amahugurwa ku mikoreshereze yayo nk’uko higwa Bibiliya yera.

Bivugwa ko iyo Bibiliya nimara gufata imizi hazakurikiraho urugamba rukomeye rwo guca Bibiriya Yera/Ntagatifu binyuze mu kongera imisoro ku buryo kuyigura benshi bizabananira ndetse n’abatunze izo muri telefoni zishobora kuzavaho kuko Queens izaba yihariye isoko kuri Google.

Mu guhangana no kuba Bibiliya Ntagatifu ishobora gucika imiryango ya Bibiliya mu bihugu yatangiye kugenda ikusanya inkunga zo kuyifasha gucapa Bibiliya nyinshi zishoboka buri mwaka nubwo isa n’iri kwirwanaho.

Kuri ubu hifashishwa abayoboke b’amadini atandukanye bakusanye inkunga zigenewe umuryango wa bibiliya muri icyo gihugu cyane ko yimye amatwi abaterankunga bifuzaga ko amatorero ashyigikira ubutinganyi.

Impamvu zishingirwaho zeza ubutinganyi

Inyandiko ya The Atlantic yokw’itariki 27/01/2016, yagaragaje ko ubutinganyi ari ikintu gisanzwe ndetse “abantu bakuru bari hagati ya 2% na 11% bagira ibyiyumvo byabwo”.

Ibi bisa n’aho ari nabyo bishingirwaho mu kugaragaza ko ubutinganyi ari ibyuyumvo by’abantu atari amahitamo bakora bakuze nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

Inyandiko iri mu kinyamakuru cya christianafrica.org igaragaza impamvu zigera muri zitanu(5), abantu badakwiye gufata ubutinganyi nk’icyaha nubwo bitavugwaho rumwe ku bemera Imana.

Iyi nyandiko igaragaza ko umuntu nta ruhare yagize mu kwirema no kwisanga akunda abo bahuje ibitsinda bityo ko Imana yamuremye ibizi, ntabwo ari kosa ry’uryamana n’abo bahuje. Hari ukuba nta mahitamo yagize yo kwisanga uko ari ndetse, kuba abantu bose baremwe mu ishusho y’Imana no kuba nta cyatandukanya umuntu n’Imana nk’uko Imana ikunda abo yaremye.

Ibi ariko abatemeranya nabo bavuga ko ari inyigisho z’ubuyobe n’ubushukanyi bityo ko abantu bakwiye kwirinda icyaha aho kiva kikagera byagera ku butinganyi byo bikaba ikizira.

Amatorero azacikamo ibice

Mu 1886 ni bwo Dr Alfred Kinsey yakoze ubushakashatsi bwa mbere ku butinganyi, yemeza ko atari uburwayi ahubwo ari ibintu bisanzwe kandi biri mu miterere ya muntu kuko mu bakoreweho inyigo hari abavuze ko ari bwo bakunda kurusha gukorana imibonano n’abo badahuje igitsina.

Kuba bamwe bashobora gushyigikira ikintu runaka abandi ntibagishyigikire nta kabuza ko hazacikamo ibice bitewe n’iyo myemerere.

Amadini ashamikiye ku yandi matorero akomeye ku Isi ni ukuvuga afite amashami mu bindi bihugu, ashobora kuzisanga amwe asanga ubutinganyi nta kibazo kiburimo mu gihe abandi babufata nk’ikizira.

Ibi si amagambo cyangwa imigani kuko byamaze no kwigaragaza ku Itorero ry’Angilikani aho hari amatorero yamaze kwiyomora kuri Angilikani y’u Bwongereza n’andi ayishyigikiye ku kuba yaha uruvugiro abaryamana bahuje ibitsina.

Nubwo uyu munsi havugwa itorero ry’Angilikan ariko birashoboka ko n’andi menshi ku Isi ashobora kwemeza ko ababana bahuje ibitsinda bakwiye guhabwa uburenganzira bigatuma bamwe babitandukanyaho mu buryo runaka

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.