• Mon. Jul 8th, 2024

Topic: Kumva Ijwi Ry’Imana. Gutegeka kwakabiri 4:12;33-36.

ByBruce

Jun 2, 2023 #Ijwi, #Kumva, #Ry'Imana
Share with others

TOPIC: KUMVA IJWI RY’IMANA
Gut 4:12;33-36

Twumva amajwi menshi, ariko Umwuka wera niwe uduhesha kuyatandukanya, n’Umwihariko w’ijwi nyaryo ry’Imana.

Ijwi n’iki?
N’imyonga yumvikana iva kurusaku runaka.

  • Har’ijwi ryo hanze,
  • Hakaba iryo mumutima.

Kumva Ijwi ry’Imana
Ntabwo ar’impano, ahubwo n’amahitamo y’umuntu.
Haba amajwi y’ubwoko umunani(8 ) umuntu yumva kd akwiye kwita kukumenya ijwi ry’ingirakamaro:

1 Ijwi ry’Imana,
2 Irya Sati,
3 Iry’umuntu,
4 iry’ubwenge bwawe,
5 ry’ibihe icamwo,
6 Ry’umubiri wawe,
7 Ry’uwo mubana,
8 Ry’ubushake bwawe.
Aya yose umuntu
arayagendana.
Ijwi ry’Imana:
Rirakomeye kuruta andi majwi yose, nubwo ryaba ryumvikana ryoroheje. Rihindisha imishitsi, ubutaka, inyanja, ikirire, inyamanswa, ibyaremwe byose. Ribyiga andi yose agaceceka bivuye kuguhitamo kwacu( guhitamo iryo twumvira).
Zab 29:3-9

Ijwi ry’Imana ryarumvikanye rihamya Yesu ubwo yabatizwaga.
Luk 3:22
Ijwi ry’Imana ryumvwa nabahisemo kuba abakristo, bakariha agaciro kurirutisha andi majwi yose bumva kuko umwuka wera abayobora mukuryumvira.
Yoh 10:3, 27

Sawuli Yumvise ijwi ry’ Uwiteka rimuhamagara, rimubuza kurenganya, araryumvira maze riramuyobora
Ibyak 9:4-6
Iyo wumvise ijwi ry’Imana ukaryumvira, rirakuyobora.

Ijwi rya Satani
Rizanwa no kuroga ibitekerezo, gucy’intege, kwicisha abantu.

Ijwi ry’abantu

  • Abantu asakuriza Sawuli, amajwi amubanye menshi arayumvira, ntiyaba acumviye Imana, bituma imuca kungoma.
    1Sam 15:24
  • Barutimayo yumvise inkuru ya Yesu, aramutakira ngo amukize. Abantu bazamura amajwi yabo bacyaha Barutimayo, ariko ntiyacogora arakomeza kugeza yumvise Ijwi ryayesu rimuhamagaza.
    Mark 10:46
    Twoye gucibwa intege n’ibidusakuriza, murusaku rw’amajwi menshi Yesu azatwumva. -Amajwi y’abayuda benshi asakuriza Pilato batera hejuru ngo Yesu abambwe, nubwo nta cyaha yamubonyeho. Arabumvira kubw’urusaku rwabo.
    Luk 23:23 Ijwi ry’ubwenge bwawe.
    Imana yaduhaye ubwenge kugirango buduheshe guhitamow neza, gushaka Imana, kuyumvira. Tukayiringiza umutima wose, tutishingikirije kubuhanga bwacu.
    Imig 3:4-5

CONCLUSION:

Bene data, Har’amajwi menshi twumva. Ijwi ry’Imana, irya Satani, iry’abantu, niryo mubwenge bwacu. Ibidukwiye nuguhitamo kumvira ijwi ry’Imana kuko rihindisha imishitsi ayandi yose, kandi kurumvira nibyo bizaduhesha Umugisha muri byose.

BISHOP WILLY NTAGONERA.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.