• Wed. Jul 3rd, 2024

Thabo Mbeki wigeze kuyobora igihugu Cya Afrika Y’epfo, Yagaragaje Umuzi W’intambara Zurudaca Muri RDC.

Share with others

Thabo Mbeki, wigeze ho kuyoboraho igihugu cya Afrika y’Epfo, yagaragaje ibitera Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhora muntambara zurudaca.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 27.05.2023, saa 4:35 pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Thabo Mbeki wahoze ayobora AFrica y’Epfo, yagaragaje ko RDC imaze kuba nk’isoko y’intambara kubera intambara zurudaca.

Mu kiganiro Thabo Mbeki wigeze kuyobora igihugu cya Afrika y’Epfo mumwaka wa 1999 na 2008, uyu mugabo yahaye ikiganiro Ikigo cya Afurika y’Epfo gishinzwe itangazamakuru SABC, nimugihe iritangaza makuru bamubajije impamvu ibibazo byo muri Congo Kinshasa bifata igihe kirekire kugira ngo bikemuke.

Ni ikiganiro cyibandaga kuri gahunda y’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo SADC yo kohereza Ingabo muri RDC, mu rwego rwo gufasha iki gihugu gukemura amakimbirane kimazemo imyaka irenga 20.

Maze Mbeki agaragaza ko RDC nka nyirabayazana wibibazo biri mugihugu cyabo ko bashinze imizi ku butegetsi bwa President Mobutu Sese Seko, wigezeho kuyobora iki gihugu imyaka 30.

Ati: “Inkomoko y’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinze imizi mubihe byu butegetsi bwa Mobutu, ubwo yangaga kwemera Abanyamulenge nka baturage biki gihugu, aho niho ruzingiye.”

Yavuze ko kuri ubu hashize igihe kirekire ubutegetsi bw’i Kinshasa bwaranze kwemeza bamwe mu baturage bo mu burasirazuba bwa RDC nk’abanye-Congo, ari na yo mpamvu amakimbirane yanze guhagarara.

Ku bwa Thabo Mbeki, ati: “Amakimbirane yo muri Congo Kinshasa namakimbirane yo mu gihugu imbere si ayo hanze y’igihugu.”

Uyu wahoze ari Président wa Afrika y’Epfo yagiriye inama ubutegetsi bwa Président wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko akwiye “gufata inshingano akavuga ati: “Twese turi abanye Congo, nta Banyamulenge b’abanyamahanga bari muri Congo.”

Yunzemo ko Kinshasa yagafatiye ingamba uwo ari we wese ubangamira Abanyamulenge; ibyo ahamya ko byakemura ibibazo.

Mugihe Republika ya Democrasi ya Congo yo ubwayo igize igihe ishinja igihugu cigituranyi(Rwanda), kuba nyiribayazana w’umutekano muke mugihugu cyabo.

Ibibazo by’intambara muburasirazuba bw’iki gihugu byarushijeho kuba bibi mugihe imirwano yari imaze kubura hagati y’Ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ahagana mumwaka wa 2021.

Kinshasa ishinja u Rwanda guha ubufasha M23 uyu mutwe ugizwe ahanini n’abarwanyi bo mu bwoko bw’Abatutsi; gusa ibi birego u Rwanda rumaze igihe rubyamaganira kure.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.