• Fri. Jul 5th, 2024

Soseyete Itunganya Zahabu Muri RDC Igiye Gutangira Gukora Muri Kivu Yamajy’Epfo.

Share with others

Kuriki cyumweru, tariki ya 11.06.2023, by’atangajwe ko Soseyete itunganya Zahabu muri RDC igiye gutangira ibikorwa byayo mwuku kwezi gutaha.

Yanditswe n’a : Bruce Bahanda, tariki 12.06.2023, saa 7:15Am, Kumasaha ya Bukavu n’a Minembwe.

Isosete itunganya Zahabu muri RDC ( Congo Gold), izatangiza ibikorwa byayo mwuku kwezi gutaha kwakarindwi(7), Ibi akaba ari by’atangajwe n’a ACP(L’Agence Congolais de Presse).

Iyi Soseyete ya Congo Gold, kuruyu wa Gatandatu yabashe gukora icicaro hamwe nubuyobozi bwa Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro maze nyuma yiki cicaro Minisitiri yahaye intumwa z’iyi sosiyete uburenganzira bwogutangiza ibikorwa.

Ati: “Twari twaje guhura na Minisitiri w’ibirombe kugira ngo tumumenyeshe ku bijyanye no gutunganya Zahabu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Intumwa ziyi Soseyete Congo Gold, zahawe urumuri na Minisitiri w’amabuye y’agaciro.”

Nk’uko byavuzwe Ibi bikorwa ntagushidikanya gutangira byanyabyo bishobora gutangira Muruku kwezi gutaha.

Minisitiri w’ibirombe, Antoinette N’samba Kalambay yahaye urumuri iyi sosiyete ya Congo Gold, nyuma yuko barangije gukora ibiganiro bibahangura gutangiza.

Uruganda rutunganya zahabu rwa sosiyete ya Gold ya Congo rufite icyicaro i Bukavu kumurwa Mukuru wintara ya Kivu yamajy’Epfo.

Nkuko bakomeje bavuga bagize bati: “Gutunganya zahabu, icya mbere muri RDC, ni amahirwe ku gihugu nabanyagihugu kuko biri mubyihutisha iterambere ry’umutungo kamere w’igihugu cyacu.”

Uruganda rwa m2 hafi 1200, rufite ubushobozi bwo gutunganya kg 200 za zahabu kumunsi na toni 2 buri kwezi hamwe nibindi byinshi.

Minisitiri w’inganda yari yatangaje ko uru ruganda ruzungukira ku nkunga ya leta kugira ngo uyu mushinga ugende neza.

Mu gihe hagitegerejwe ko uru ruganda rutunganya zahabu, umutungo w’amabuye y’agaciro ukorwa cyane mu burasirazuba no mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Rdc.

ACP ivuga ko uyu mushinga wo gutunganya zahabu watangiye mumwaka wa 2019, gusa ukaba waragiye ugira imbogamizi zoguhagarara.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.