• Mon. Jul 8th, 2024

Rdc Yahawe Inkunga Yogufasha Abagize Ingaruka Zogusenyerwa N’imyuzure, Muri Kalehe, Naho M23 Yatanze Igisubizo Kubayibazaho.

Share with others

Igihugu cu Bushinwa, catanze inkunga ingana n’a 1millioni yamafaranga yama Dorali, agenewe gufasha abagize ingaruka zogusenyerwa n’imyuzure i Kalehe.

Amakuru mwateguriwe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 27.05.2023, saa 11:05Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Président Felix Tshisekedi, ari muruzinduko rwakazi mugihugu cu Bushinwa, aho biteganijwe ko azahamara iminsi ine.

Mururu ruzinduko nibwo iki gihugu cu Bushinwa cageneye Président wa Republika ya Democrasi ya Congo, inkunga yamafaranga angana na millioni imwe yamafaranga ya Amerika.

Ayamafaranga akaba agenewe gufasha abagize ingaruka zogusenyerwa n’imyuzure iheruka kuba muri Teritware ya Kalehe ho muntara ya Kivu yamajy’Epfo, ahanini muduce twa Nyamukubi na Bushusha.

Président Felix Tshisekedi, yakoze uru rugendo mugihe iki gihugu cye, kivugwa ho kugura indege z’intambara icenda(9), zomubwoko bwa CH-4, izindege bikaba biteganijwe ko zizagera i Kinshasa, mubihe bitandukanye zitatu zikaba zimaze kugera i Kinshasa, izindi izanyuma zikazahagera mumpera z’umwaka uyu wabibiri na makumyabiri nagatatu(2023).

Mugihe leta ya Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), ikomeje kugura imbunda zikomeye zoguhangana numutwe w’itwaje intwaro wa M23 urwanira uburenganzira bwabo nababo, Abantu benshi bari baribaza ku byo M23 yaba ihugiyemo mu gihe Président Tshisekedi we akomeje kuzenguruka amahanga, atabariza igihugu cye gutabarwa, ari nako igisirikare cye gikomeza kugura ibitwaro.

Aharero niho M23 ibinyujije ku muvugizi wayo wungirije wa politiki, Canisius Munyarugero, yatangarije itangaza makuru ko ibyo RDC irigukora ntacyo bivuze kuko imbunda FARDC igura bizarangira zibaye ibikoresho bya bagize ingabo za M23 irwanira muburasirazuba bw’iki gihugu.

Kanisius ,yongeyeho ko Leta ya RDC niyanga imishyikirano, M23 izaguma aho iri, kandi byose nibinanirana, ubwigenge bwa Kivu buzabaho.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.