• Fri. Jul 5th, 2024

RDC na Kenya bakoranye amasezerano y’ubufatanye muby’agisirikare.

Share with others

Kenya na RDC bakoze amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare.

Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 05/08/2023, saa 2:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Kuruyu wa Gatanu tariki 04/08/2023, igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo na Republika ya Kenya basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare. Aya masezerano akaba agamije gushakira umutekano mwiza akarere k’uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.

Minisitiri w’ingabo za Kenya bwana Aden Barre Duale, na Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo nibo bashizeho umukono kurayo masezerano y’ubufatanye.

Muribimwe bashizeho umukono harimo ko ingabo za RDC zigira ingufu mubyo gushakira iki gihugu umutekano ahanini mu gushakira uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo ndetse no kurwanya umutwe w’inyeshamba wa M23.

Mumakuru yamaze gutangazwa na Radio Okapi nuko ingabo za Kenya zamaze kugera i Kisangani akaba aribo batanguriye abandi bazaza.

Iyinama ya huje aba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi Congo na Kenya ikaba yaratangiye tariki 02/08/2023, bikemezwa ko iyo nama izakomeza kugeza tariki 07/08/2023 nkuko tubikesha Radio Okapi.

Nyuma yogushiraho umukono bwana Minisitiri Bemba, yijeje abaturage ba RDC ko ayo masezerano aza zana impinduka nimugihe iki gihugu kigize iminsi mubibazo by’intambara.

Minisitiri Bemba ati: “Twizeye neza ko ubu bufatanye bukozwe bivuye ku mutima w’ibihugu by’inshuti na RDC kuko ibi bazo by’intambara ntibigira ingaruka gusa muri cya gihugu, ingaruka zigera no mubihugu by’ibituranyi. Iyo inzu y’umuturanyi ihiye byabirimi by’umuriro bitarukira hirya bigafata n’inzu zabaturanyi.”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.