• Wed. Jul 3rd, 2024

Perezida wa Uganda, yavuze amagambo akomeye kucyemezo Bank y’Isi iheruka gufata cyo guhagarika inkunga cyagenera leta ya Uganda.

ByBruce

Aug 11, 2023
Share with others

Perezida wa Uganda, yavuze ko igihugu cye kizabaho cyaba gifite inguzanyo cyangwa kitazifite.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 11/08/2023, saa 7:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Umukuru w’igihugu ca Uganda wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamaganye icyemezo cya Banki y’Isi cyo guhagarika inkunga yageneraga iki gihugu, kubera ko bashizeho itegeko rihana abatinganyi, aniyemeza gushakira inguzanyo ahandi.

Ibi bije nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na Banki y’Isi ku wa Kabiri tariki ya 8/08/2023, rivuga ko nta yindi nkunga y’amafaranga izongera kugenera Uganda kuko ngo itegeko ryashyizweho na Uganda rihana abaryamana bahuje ibitsina rivuguruza indangagaciro zayo.

Ibi umukuru w’igihugu ca Uganda, yabivuze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ati: “Uganda izatera imbere ifite inguzanyo cyangwa idafite izo nguzanyo.”

Perezida Museveni yavuze ko bibabaje kubona ubaha inguzanyo ari na we ushaka “kuduhatira kureka kwizera kwacu, umuco, amahame n’ubusugire bwacu, akoresheje amafaranga.”

Ati “Mu by’ukuri basuzugura Abanyafrika bose. Nta igitutu dukeneye cy’umuntu uwo ari we wese utubwira uko tugomba gukemura ibibazo bya sosiyete yacu. Ni twe bireba.”

Museveni yavuze ko Igihugu cye gikomeje ibiganiro na Banki y’Isi “Kugira ngo badukurireho ibyo bihano niba bishoboka.”

Mukwezi kwa Gatanu, uyu mwaka 2023, nibwo Perezida Museveni yashyize umukono ku itegeko riteganya ibihano birimo n’igihano cy’urupfu ku baryamana bahuje ibitsina, ndetse n’igifungo cy’imyaka 20 ku bamamaza ubutinganyi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.