• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida wa Uganda, Yasabye ko barushaho gukorera hamwe ingabo z’igihugu cye niza RDC maze bakarandura inyeshamba za ADF.

Share with others

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wa Uganda, yasabye abasirikare b’igihugu cye naba Republika ya Demokarasi ya Congo(Fardc), guhuza imbaraga maze bakarushaho kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ubarizwa Kubutaka bwa RDC.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru riherutse gushyirwa ahagaragara, Museveni yavuze ati: “Nta mpamvu n’imwe yo kudahigisha uruhindu abarwanyi ba ADF kugeza ku wa nyuma.”

Ni nyuma y’aho izi nyeshyamba zishe abanyeshuri 37 mu ishuri ryisumbuye rya Mpondwe mu karere ka Bwera, ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Museveni yavuze ko nyuma y’icyo gitero cyiciwemo abantu benshi, ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Fardc, zatangiye guhiga inyeshyamba za ADF mu gace k’uburengerazuba, muri teritwari ya Irumu.

Muri iryo tangazo, Museveni yishimira ko ibikorwa bya gisirikare byiswe ‘Shujaa’ bihuriweho n’ingabo za Uganda n’iza RDC byatanze umusaruro muri Teritwari za Irumu muri Ituri na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yatanze urugero rw’uko hari abayobozi b’uyu mutwe bishwe n’ibirindiro byawo byasenywe mu mashyamba ya Zunguluka na Mwakila.

Yongeyeho ko mbere y’ibitero bya ‘Shujaa’ agace kose k’uburengerazuba n’amajyepfo y’umusozi wa Ruwenzori ku ruhande rwa RDC kari karigaruriwe na ADF aho abarwanyi bayo bacukuraga amabuye y’agaciro bakanahinga Cacao.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.