• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida Bazoum, uheruka guhirikwa kubutegetsi, aratabaza ko inzara ishobora kumwica munzu afungiwemo.

ByBruce

Aug 11, 2023
Share with others

Perezida uheruka guhirikwa kubutegetsi aratabaza ko inzara ishobora kumwicira mu nzu yafungiranywemo.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 11/08/2023, saa 7:35Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Perezida Mohamed Bazoum uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Niger, aratabaza avuga ko ubuzima bu mumereye nabi kuko ibyo kurya bigiye kumushirana ku buryo we n’umuryango bafite impungenge ko inzara ishobora kuzabica.

Uyu wahoze ari umukuru w’igihugu Mohamed Bazoum ibyumweru bibiri birarenga ahiritswe ku butegetsi na bamwe mu basirikare bari bashinzwe kumurinda, bamushinja gushyira Igihugu mu kangaratete.

Ibiro Ntaramakuru byomurico gihgugu Associated de Press bivuga ko kuva kw’itariki 26 z’ukwezi gushize kwakarindwi(7) aribwo Perezida Bazoum n’umuhungu we ndetse n’umwana we bafungiwe mu rugo rwabo.

Uretse kuba ibyo kurya ngo bigiye gushira dore ko basigaranye umuceri, ngo nta n’umuriro bafite nimugihe abamuhiritse kubutegetsi bahise bamukupira ibijanye na Mashanyarazi ndetse n’itumanaho.

Umujyanama wa Perezida avuga ko Bazoum atiteguye kwegura icyakora ngo aracyafite ubuzima bwiza nubwo yirinze gutangaza byinshi mu itangazamakuru.

Kuruyu wa kane w’ejo hashize inama ihuza abo mu muryango wa ECOWAS ngo baganiriye ku buryo bwo gusubiza ku butegetsi Perezida Bazoum nyuma y’uko nyirantarengwa bari bahaye abafashe ubutegetsi imaze iminsi itanu irenze.

Kimweho muriki gihugu uwahoze ari Nyeshamba yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo asubize Muhamed Bozaum ubutegetsi.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku itariki ya 08/08/2023, ni bwo yavuze ko yashinze umutwe yise Conseil de la résistance pour la République (CRR).

Uyu wanabaye Minisitiri w’ubukerarugendo muri Guverinoma ya Niger yise “Igisebo n’abagambanyi” abarimo Général Abdourahamane Tchiani wahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum mu byumweru bibiri bishize.

Byari mbere yo gusaba Ingabo za Niger guta muri yombi Gen Tchiani n’agatsiko k’abasirikare bamufashije kwigomeka.

Rhissa Ag Boula mu itangazo rye yanamaganye “Imyifatwarire igayitse ya bamwe mu bagize agatsiko kahiritse ubutegetsi ndetse no kuba bari kugerageza kwitabaza abarwanyi bo mu mutwe w’abacancuro ba Wagner.”

Yavuze ko we na CCR ye bazatanga ibyo bafite byose kugira ngo Mohamed Bazoum asubire mu nshingano ze, mbere yo gushimangira ko ashyigikiye umuryango wa CEDEAO n’abafatanyabikorwa bawo mu mugambi bafite wo gukoresha ingufu za gisirikare kugira ngo uriya wahoze ari Perezida wa Niger asubirane ubutegetsi bwe.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.