• Mon. Jul 8th, 2024

Nyuma yurupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi bwana Chérubin Okende, i Kinshasa habaye ubwoba.

Share with others

Depite Cherubin Okende basanze yapfuye n’imugihe yaraheruka kuburigwa irengero mumurwa mukuru w’igihugu ca RDC.

Yanditswe n’a: Bruce Bahanda, kw’itariki 13/07/2023, saa 1:07Pm, kumasaha ya Bukavu n’a Minembwe.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 13/07, i Kinshasa, umudepite Cherubin akaba yarahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi kurubu yari umunya Politiki utavuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa, basanze yapfuye ateraguye ibyuma namasasu.

Umurambo we bawusanze muri Jeep ye kuri Avenue Poids Lourds. Uyu Mugabo yari yashimuswe kugicamunsi cyo kuwa Kibiri, ashimutwa n’abantu b’itwaje imbunda kandi kuva icyo gihe umuryango we wabuze amakuru kubyabaye!!.

Ishyaka rye(Ensemble pour la République), bakoresheje Urubuga rwabo rwa Twitter, banditse bamagana icogikorwa kibi.

Ati: “Twamaganye twivuye Inyuma icyo gikorwa cyogushimuta abantu barangiza bakicwa. Nigikorwa kibi turacyamaganye twese.”

Nk’uko aya makuru abitangaza, ku wa gatatu nyuma ya saa sita, Bwana Okende yagiye mu rukiko rw’Itegeko Nshinga gutanga ibaruwa isaba ko y’imurirwa ku wa gatanu ku kubonana n’umucamanza Sylvain Lumu wari wamuhamagaye mbere kuri uyu wa kane “kwiga no kwandika raporo ku nyandiko. imenyekanisha rijyanye n’umurage wawe nyuma yo kuva muri guverinoma.”

Umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi, basanze warashweho amasasu kandi wuzuyeho amaraso. Wakuwe mu modoka ye abapolisi bari hafi aho hamwe nabaganga imbere hari Ingabo ninshi za FARDC hanyuma Umurambo ujanwa muri morgue.

Okende yari umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi w’ishyaka rya Moise Katumbi. Yaraheruka gutangaza ko ari umukandida kumwanya wa perezida mumatora yubutaha mukwezi kwa 12.

Ibi byongeye gutuma mumujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Republika ya Democrasi ya Congo, higanza ubwoba numwijima . Ibi byabaye mumujyi ndetse nomunkengero zumujyi wa Kinshasa, bibaye mugihe amatora yitezwe mugihe kirimbere bitageze amezi atandatu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Salomon Kalonda, umujyanama wihariye wa Bwana Katumbi, umwungirije Mike Mukebayi, na we umwe mu bagize ishyaka rya “Ensemble pour la République,” bakomeje kwamagana iki gikorwa cyabaye kuri mugenzi wabo wishwe muri Kinshasa.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.