• Mon. Jul 8th, 2024

Nyuma yuko hongeye kubura imirwano M’uburasirazuba bwa RDC, i Addis Ababa, hateguwe i Nama idasanzwe izahuza a Bakuru b’Ingabo.

Share with others

Kumurwa mukuru w’igihugu ca Ethiopia, i Addis Ababa, hategerejwe i Nama izahuza a Bakuru b’Ingabo bahagarariye imiryango ine irimo Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu cyiswe ‘four-bloc mechanism for DRCongo,’ ku butumire bw’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe, kugira ngo barebere hamwe igikwiye gukorwa nyuma y’uko imirwano yongeye kubura kuri uyu wo ku Cyumweru tariki 01/10/2023 M’uburasirazuba bwa RDC (Eastern DRC).

Aba Bakuru b’Ingabo bazahurira muri iyi Nama ku wa Gatanu tariki 06/10/ 2023, bazaganira kuri gahunda yo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Akanama k’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe Gashinzwe Amahoro n’Umutekano, kavuga ko aba Bakuru b’Ingabo bazaganira “ku guhuza ingamba no gushyiraho umurongo uhuriweho mu gushyira mu bikorwa ingamba ziyemejwe n’akarere.”

Abazitabira ibi biganiro, bazasuzuma umusaruro w’ingabo zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ua Demokarasi ya Congo.

Itangazo ry’Akanama k’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano, rigira riti “Ibiganiro bizibanda ku kongera ingufu ingabo zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano by’imitwe nka M23 ndetse na ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.”

Iyi nama yatangajwe nyuma y’iminsi mike imirwano yubuye muri Congo ihanganishije Igisirikare cya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, yubuye nyuma y’uko hongeye kuzamurwa amajwi y’uko ibintu muri Congo bishobora kongera kuba bibi.

Iyi nama izabera ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe, izaba irimo Abagaba Bakuru b’Ingabo mu Bihugu biyoboye imiryango ine irimo uwa ECCAS, EAC, ICGLR ndetse na SADC.

Iyi miryango uko ari ine kandi isanzwe irimo Ibihugu nka RDC n’u Rwanda binarebwa n’ibibazo bizaganirwaho, mu gihe Ibihugu nka Angola, Burundi, Equatorial Guinea, Kenya, Uganda, Sudan y’Epfo na Zambia na byo bibarizwa muri iyo miryango, biri muri gahunda yo gutanga umusanzu mu by’ingabo, binyuze mu Miryango nka AU ndetse UN.

Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, yabanjirijwe n’i Nama y’impuguke irimo kuba kuva ku wa Gatatu kugeza kuri uyu wa Kane, izaja gukurikirwa n’iyi y’Abagaba Bakuru b’Ingabo.

Umuryango wa SADC na wo urateganya kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC mu minsi ya vuba, ndetse hari amakuru avuga ko abayobozi b’uyu muryango baheruka guhura baganira ku buryo bwo kohereza izo ngabo.

Ni mu gihe kandi Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba EAC, wo wohereje ingabo mu burasirazuba bwa RDC, ndetse zikaba ziherutse kongererwa igihe kugeza mu kwezi kwa Cyuminakabiri uyu mwaka w’2023.

By Bruce Bahanda.

Tariki 05/10/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.