• Wed. Jul 3rd, 2024

Muriri joro umupolisi wa RDC, yishwe ateraguwe ibyuma mu mutwe no mw’ijosi.

Share with others

Umupolisi wa RDC yishwe ateraguwe ibyuma mu mutwe no mw’ijosi.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 09/08/2023, saa 10:30pm, kumasaha ya Bukavu.

Muriri joro ryo kuwa Gatatu, umupolisi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yishwe n’abantu baje bitwaje imbunda ni mihoro ndetse n’ibyuma. Irisanganya ryabereye muri Quartier Katarengwa hafi naho bakunze kwita Mon Jolie, mu mujyi wa Goma, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo(RDC).

Ibi bibaye mu masaha ya saambili z’ijoro. Minembwe Capital News, ya bwiwe ko abishe uyu mupolisi ba banjye gukoresha ingufu kugira bamwake imbunda nawe aza kuyirwanira arinaho byaviriye ko aba bantu baje bitwaje imbunda ni mihoro n’ibyuma bica uyu mupolisi bakoresheje imihoro n’inyuma abaje batabaye basanze yateraguwe ibi byuma. Ni mugihe bari bamusanze muri biro ya Polisi ikorera muriyo Quartier Katarengwa.

Gusa ntabyinshi biratangazwa kurupfu rwuyu mupolisi wa Republika ya Democrasi ya Congo, kuko ubuyobozi bwa Polisi murako gace ntacyo baratangaza. Ikindi nuko nta perereza rirakorwa ngohamenyekane icaba catumye uyu mupolisi yicwa.

Uwatanze amakuru kuri Minembwe Capital News, yagize ati: “Ibyabaye birababaje cyane, umupolisi wa leta arishwe muburyo butunguranye!! Dusanze yateraguwe ibyuma, mw’ijosi no mu mutwe. Ariko bigaragara ko yabanjye kurwana kuko Magazini y’imbunda ye irihirya ye! Naho imbunda irakokoroye. Ariko uwishwe aricaye kuntebe aregamiye.”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.