• Wed. Jul 3rd, 2024

Mugihugu c’u Burundi habaye kw’ikanga Coup d’etat.

Share with others

Biravugwa ko mu gihugu cy’u Burundi habaye kw’ikanga Coup d’etat namakuru bivugwa ko kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu (RTNB) hazanwe abasirikare benshi kuharinda aba basirikare bafite imbunda zamizinga ndetse n’imbwa zishinzwe umutekano zimwe zikora amaperereza ay’amakuru n’ubundi yatangiye kuvugwa kuruyu wa Kane tariki 14/09/2023.

Ibi bibaye ku nshuro ya mbere kuri uyu wa Gatanu ngo hagaragaye abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda inzego z’igihugu, BSPI (Brigade spéciale pour la protection des institutions)ahakorera Radio na televiziyo by’u Burundi kandi bikwije ibikoresho bihambaye.

Aba ngo banitwaje n’imbwa z’igipolisi ziri kwifashishwa mu kugenzura abinjira n’abasohoka ahakorera RTNB ndetse imodoka nkeya zishoboka ari zo ziri kwemererwa kuhinjira nk’uko amakuru yashyizwe ahagaragara n’ibinyamakuru by’abarundi.

Ku rundi ruhande, muri uyu mujyi wa Bujumbura hari hateganyijwe inama mpuzamahanga y’abagore b’abakirisitu yateguwe n’umuryango uyoborwa n’Umunyarwandakazi, Apotre Mignone, yagombaga kwitabirwa n’abantu baturutse mu mpande zine(4) z’Isi, ubu na yo yasubitswe, bigakekwa ko bifitanye isano n’iki kibazo.

Ibi biravugwa mu gihe mu ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD-FDD muri iyi minsi hari umwuka utari mwiza ndetse bikaba bivugwa ko Perezida Ndayishimiye, ubu uri muri Cuba aho yitabiriye inama ya G77, yaba amaze iminsi atavuga rumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Reverien Ndikuriyo.

By Bruce Bahanda.

Tariki 15/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.