• Mon. Jul 8th, 2024

Mugihugu ca Ethiopia hari imirwano ihanganishije umutwe wa Fano n’igisirikare cya Leta.

Share with others

Mugihugu cya Ethiopia, habaye imirwano hagati y’ingabo zicyo gihugu n’umutwe witwaje intwaro.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 02/08/2023, saa 8:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Imirwano yadutse uyumunsi mugihugu cya Ethiopia. Ni mirwano yarimo ihanganisha Ingabo za Ethiopia n’abarwanyi bo mu mutwe witwaje intwaro.

Bakaba barimo bahanganira mu karere ka Amhara, mu bushyamirane bushobora gufata intera hagati y’abahoze ari abafatanyabikorwa barwanya inyeshyamba zo muri Tigray. Abantu basaga 10 bakomerekeye muri iyi mirwano.

Fano, umutwe witwara gisirikare udafite imiterere y’ubuyobozi yemewe, washyigikiye ingabo za leta mu ntambara yamaze imyaka ibiri, mu Ntara ya Tigray, nintambara yarangiye mumpera zumwaka ushize wa 2022.

Mumakuru avugwa nuko umubano wifashe nabi kubera ibyo bamwe mu karere bavuga ko ari ukwirengagiza kwa leta umutekano wa Amhara.

Ku wa Kabiri no kuri uyu wa Gatatu, abarwanyi ba Fano n’ingabo za Ethiopia (ENDF) barwaniye hafi ya karere ka Debre Tabor, nk’uko umuganga w’ibitaro byo muri uyu mujyi n’umupolisi babitangarije Reuters. Bombi basabye ko amazina yabo atatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo.

Abavugizi ba Guverinoma ya Ethiopia n’ubuyobozi bw’Intara ya Amhara kuri uyu wa Gatatu ntibigeze basubiza icyifuzo cyo kugira icyo batangaza kuri aya makuru.

Gusa, umuganga yavuze ko ibitaro byakiriye abantu batatu bafite ibikomere bikomeye n’abandi 10 bakomeretse byoroheje, harimo abafite ibikomere byatewe n’amasasu n’intwaro ziremereye.

Muganga ati: “Imirwano yakomeje uyu munsi mu nkengero z’umujyi”, akomeza avuga ko umuhanda ujya Debre Tabor wafunzwe. “Abakomeretse baza n’amaguru.”

Ku wa Kabiri mu gitondo, habaye imirwano hanze y’umujyi wa Kobo, ariko ibintu byari bituje kuri uyu wa Gatatu, nk’uko abaturage ba biri ba babitangarije ikinyamakuru cya Reuters.

Amakuru aturuka murako karere batifuje ko amazina yabo atangazwa, avuga ko imirwano yatangiye mu minsi ishize ubwo igisirikare cyatangiraga igikorwa cyo kwirukana abarwanyi ba Fano muri Kobo no mu tundi turere dukikije Kabo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.