• Wed. Jul 3rd, 2024

Mugihe RDC Yugarijwe N’intambara Zurudaca Perezida Félix Tshisekedi, Arizihiza Isabukuru Yimyaka 60 Amaze Avutse.

Share with others

Perezida Félix Tshisekedi uyumunsi aruzuza imyaka 60 yamavuko.

Perezida Tshisekedi, abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yanditse ko uyumunsi ari bwizihize isabukuru y’imyaka 60 amaze avutse.

Perezida wa mbere wa DR Congo wagiye ku butegetsi, binyuze mu nzira ya demokarasi nyuma yo gutsinda amatora mumwaka wa 2019. Nubwo harimo abanenze ko yibye amajwi abandi ko yashizweho n’a Perezida warucuye igihe.

Igihe kinini cy’ubuto bwe Tshisekedi yakibayeho ari impunzi mu gihugu cye no mu Bubiligi kuko se Étienne Tshisekedi – wigeze kuba minisitiri w’intebe – atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

Félix Tshisekedi ategeka igihugu cya kabiri mu bunini muri Africa (inyuma ya Algeria) gifite ubutunzi kamere bwinshi n’amahirwe akomeye yo gutera imbere, ariko kimaze imyaka myinshi mu bibazo bikomeye by’intambara mu burasirazuba bwacyo.

Félix n’umugore we Denise Nyakeru, bamaranye imyaka irenga 25 kandi bafitanye abana batanu: Fanny, Anthony, Christina, Sabrina na Serena.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.