• Mon. Jul 8th, 2024

Mugace ka Munigi, haravugwa intamabara ikomeye yogusubiranamo kwa Wazalendo na Nyatura.

Share with others

Intamabara yogusiniramo kwa Wazalendo na Nyatura batatu(3), nibo bahasize ubuzima abandi benshi barakomereka mumisozo yomuri teritware ya Nyiragongo.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 22/06/2023, saa 2:25pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Nikuruyu wa kabiri wo kw’itariki 20/06/2023, habaye intamabara ikomeye yogusubiranamo hagati yimitwe ishigikiwe na leta ya Kinshasa. Nimirwano yaguyemo abantu batatu(3), uku gusubiranamo kwabaye hagati ya Wazalendo na Nyatura, bibera mubice bihereye muri teritware ya Nyiragongo.

Amakuru yizeye agera kuri Minembwe Capital News, nuko ukutunvikana hagati ya Nyatura na Wazalendo, byahereye ku mugoroba wo ku wambere tariki 19/06/2023, aho bari baherereye i Buhene, homuri groupement ya Munigi, muri teritware ya Nyiragongo, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Inkomoko yaya makimbirane nkuko ayamakuru twayahawe, ngoyaba yaramaze iminsi ahari hagati yi yimitwe ikorana byahafi n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (Fardc). Hagati ya Wazalendo na Nyatura, byavugwa ga ko Nyatura ishaka kwiyonkora mugukorera hamwe na Wazalendo aho Nyatura banaregwa kuba banahohotera abaturage bo muri kariya gace ka Nyiragongo.

Igitangaje, ibyo bintu byakomeje gufata intera maze kuruyu wakabiri bararasana mugace ka Buhene. Muri uku guhangana bivugwako habaye intamabara ikomeye hagati yabo batatu (3) muriyo mirwano bahasize ubuzima abandi barakomereka.

Nkuko bigaragara ihuriro ry’abenegihugu MNC (Mouvement National Congolais), ryahise ryamagana gusubiranamo kwa Wazalendo na Nyatura, maze babahamagarira kwiyunga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 21/06, abaturage bo mu gace intamabara yahurijemo Wazalendo na Nyatura, barahunze bahungira mubice birimo Ingabo za EAC.

Kugeza ubu haracari ugushamirana hagati ya Wazalendo na Nyatura, ibi byabaye nyuma yuko iyi mitwe yombi yarimaze iminsi ibiri bahanganye numutwe wa M23.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.