• Mon. Jul 8th, 2024

Mu Rwanda Hari Kubera Ibiganiro Byahuje Abaofisiye Mungabo Za EAC.

ByBruce

Jun 16, 2023 #EAC, #Inama, #Ofisiye, #Rwanda
Share with others

Aba komanda b’Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) bari mu Rwanda aho bitabiriye ibiganiro bitegura amasomo ahuriwe nabasirikare bagize ib’ihugu bya EAC. Namasomo yahawe izina “Ushirikiano Imara.”

Ibi biganiro biteganijwe ko bizamara iminsi itatu, bikaba biri kubera mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Nibiganiro byatangiye kuruyu wakane(4) tariki 15, zukwezi kwa Gatandatu, umwaka Wa 2023. Byitabiriwe nabasirikare bakuru mungabo z’u Rwanda, u Burundi, Uganda, TanzaniaKenya ndetse na Sudani y’Epfo.

Colonel William Rusodoka, womungabo zu Burundi, niwe waje ahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC muri iyi nama, yasobanuriye abofisiye ko intego nyamukuru y’iyi myitozo, ari yo gutegura ibihugu bigize uyu muryango kuba byahangana n’ikibazo cyatungurana ndetse no kuzamura ubufatanye hagati y’ingabo.

Umugaba wungirije w’Inkeragutabara mu Rwanda, Major General Kagame Andrew, uzayobora iyi myitozo, yijeje aba bofisiye ko iki gihugu kizakora ibishoboka mu nshingano zacyo kugira ngo iyo myitozo izagende neza.

Abandi bofisiye bitabiriye iyi nama barimo: Brig. Gen. Julius Gambosi uyobora ingabo za Uganda zaje muri iyi myitozo, Brig. Gen. Richard Karemire wabaye Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Matur Dharuai Yor, Brig. Gen. Anchilla Kagombola, Col. Caple Mwezi Karangwa na Lt Col.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.